Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yageze mu Rwanda aho yaje mu bikorwa byo kureba ishusho y’icyorezo cya Marburg.
Dr. Tedros yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024. Abinyujije ku rubuga rwa X yashimiye Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana wamwakiriye.
Tedros yasobanuye ko aje mu Rwanda kureba ishusho y’Icyorezo cya Marburg, ndetse avuga ko yiteguye “guhura n’abakora mu nzego z’ubuzima. bagenzi banjye n’abayobozi mu nzego za leta, mu gihe dukomeje ubufatanye bwa hafi mu guhagarika ikwirakwira [Rya Marburg].”
Ubwo icyorezo cya Marburg cyagaragaraga mu Rwanda, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko OMS izatanga inkunga ku Rwanda kandi izafatanya na Guverinoma y’u Rwanda guhagarika ikwirakwira ryiyi virusi no kurinda abantu kwandura iki cyorezo.
Uyu muyobozi yashimangiye ko ibihugu bitagomba gushyiraho amananiza no gukumira ubucuruzi mu Rwanda, avuga ko ibyiza ari ugushyira imbaraga mu bufatanye bugamije mu gukumira iyi ndwara no kuyirinda abandi hagendewe mu nama zatanzwe n’inzobere.
U Rwanda rugaragaza ko ingamba zo kurinda ikwirakwira rya Marburg zatanze umusaruro ndetse gahunda z’ubwirinzi ziracyakomeje ndetse na gahunda zo gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.







