Umunya Slovenia Tadej Pogačar yavuze ko kuba Remco Evenepoel yaramuciyeho agatsinda irushanwa , nawe byari nko kwihorera ku byamubayeho muri Tour de France ubwo yafatiwe na Jonas Vingegaard ku musozi mu gusiganwa ku gihe (TT).
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru ukaba umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare iri kubera i Kigali, kuwa 23 Nzeri 2025, nibwo hakinwaga agace ko gusiganwa n’ibihe by’umuntu ku giti cye, ariko gace kashenguye umutima wa Tadej utarahiriwe n’uyu munsi.
Yatangaje ko kuba Remco yaramuciyeho byari umujinya yagize nyuma yaho nawe bimubayeho muri Tour du France.
Ati “Birashoboka ko na Remco yashakaga kwihorera ku byabaye muri Tour de France ubwo yafatwaga na Jonas ku musozi mu gusiganwa ku gihe (TT), mbese byari byiza kuri we.”
Tadej yatangaje amagambo akomeye avuga ko yagize umunsi mubi, ahiga kuzakora amateka ku gace ko gusiganwa mu muhanda kazasoza iri rushanwa ku cyumweru, agahigika Remco nk’uko nawe yagize amahirwe yo gukuraho umunsi mubi yari yaragize.
Pogačar, umaze kwamamara cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare ku rwego rw’Isi, yavuze ko yiteguye kugaragaza urwego rwe, cyane ko afite ikipe ikomeye ibari mu bahabwa amahirwe yo guhatana ku isonga.
Ati”Birasanzwe, ndi hano cyane cyane ku mukino wo gusiganwa mu muhanda, ni yo mpamvu ntegereje byinshi. Ntegereje byinshi ku maguru yanjye, kandi tugomba gushaka umusaruro mwiza cyane. Ndatekereza ko dufite imwe mu makipe akomeye hano, bityo tugomba gufatwa nk’abahatana bakomeye.”
Pogačar yasobanuye uko imyitozo ye yagenze kuva yagera mu Rwanda, aho yavuze ko mu ntangiriro atari yakabona umuvuduko yifuzaga, ariko nyuma yo guhindura igare akagaruka ku ryo mu muhanda, yagaruye intege.
Ku bijyanye n’inzira y’isiganwa, Pogačar yavuze ko bibabaje kuba Mont Kigali bashyize hakiri kare mu rugendo.
Ati“Byari kuba byiza iyo bayishyira mu gice cya nyuma, ariko ntiwashobora gukora ibirometero 100 uri wenyine buri mwaka.”
Isiganwa ry’umuhanda rizaba ku Cyumweru riritezweho kugaragaza ishyaka n’ubuhanga bw’abanyabigwi batandukanye, aho Pogačar na bagenzi be bafatwa nk’abari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi.







