U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye kudakomeza kwihanganira no guceceka ku bikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye Congo biri gukorwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigizwemo uruhare n’imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR, igize n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Olivier Nduhungirehe, ku wa 25 Nzeri 2025, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni.
Yavuze ko nyuma y’uko u Rwanda rwongeye kubaka imiyoborere ishingiye ku guha agaciro n’uburenganzira bwa muntu, ariko bitangaje kubona Isi ikomeje guceceka ku kwiyongera kw’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje gututumba mu Karere.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye icyemezo cya Loni cyo gushyiraho Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibihugu byashyize inzibutso ku butaka bwabyo, ariko anenga cyane ko umuryango mpuzamahanga urebera uko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC, umuryango mpuzamahanga na Loni ubwayo irebera. Turasaba umuryango mpuzamahanga kutongera kwirengagiza ibintu byoroshye kubona.”
Yibukije ko kwibasira, kwica no kurimbura Abatutsi b’Abanye Congo barimo Abanyamulenge ari ibyaha byibasiye inyokomuntu bigaragaza ibimenyetso by’icyaha cya Jenoside.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Jenoside igira ibisobanuro bifatika mu mategeko mpuzamahanga kandi ikagira ibyiciro byayo, bityo ko nta muntu n’umwe wakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose ngo ahindure ukuri.
Ati “Nta kintu na kimwe cyakoreshwa ngo inzirakarengane zihindurwe abicanyi cyangwa abicanyi bahinduke inzirakarengane. Ibi ni uburyo busanzwe bukoreshwa n’abahakana n’abapfobya Jenoside. Nubwo guverinoma yakorana n’abajenosideri ntibyashobora guhindura ukuri kw’amateka.”
Yakomeje ashimangira ko guha intwaro no gutera inkunga umutwe uzwiho gukora Jenoside ari ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.
Yagarutse ku bikorwa biheruka kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC, aho mu Ukwakira 2023 imitwe ya Wazalendo, FDLR na Nyatura yatwitse inzu zirenga 300 mu Mudugudu wa Nturo, muri Teritwari ya Masisi.
Ni ibikorwa byakurikiwe n’iyicwa, itwikwa ndetse no kurya inyama z’Abatutsi, mu gihe ubuyobozi bwa Leta ya Congo bwakomeje guceceka ntibugire icyo bukora.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko impamvu ubuyobozi bwa Congo butagira icyo bukora kuri ibi bibazo bikomeye nk’ibi ari uko bwamunzwe n’imikorere ishingiye ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.
Ati “Niba hari ibyaha bikorwa muri RDC hagamijwe inyungu, birazwi neza ko ari ruswa, imiyoborere mibi no kunyereza umutungo wa Leta.”
U Rwanda rwibukije ko kurebera ibikorwa byo kwica Abatutsi b’Abanye Congo ari ukongera gukora ikosa ryo kureka Jenoside ikaba, kandi ko Loni n’umuryango mpuzamahanga bafite inshingano zo kubihagarika.





