Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yahuye rwihishwa n’umuyobozi mukuru w’abacanshuro ba Blackwater.
Amakuru avuga ko “Uku guhura kwabereye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho Tshisekedi yitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibaye ku nshuro ya 80.”
Abacanshuro ba Blackwater bayobowe n’uwitwa Eric Prince binazwi ko aba bacanshuro bafitanye amasezerano na RDC agamije kuyifasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro iyirwanya irimo uwa M23.
Aya masezerano kandi agamije kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro bya RDC.
Binavugwa ko hari n’abanya-Colombia bamaze koherezwa muri iyi gahunda,aho barimo gufasha RDC kurwanya uyu mutwe no kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro iki gihugu gifite munsi y’ubutaka.
Amakuru aheruka gutangwa n’ikinyamakuru cya Africa Intelligence agaragaza ko ubwo Tshisekedi yahuraga mw’ibanga n’uriya muyobozi mukuru wa Blackwater,Eric Prince,basuzumye ibigomba gukurikira amasezerano basinyanye mu mpera z’umwaka wa 2024.
Africa Intelligence dukesha iyi nkuru,ihishura ko Eric Prince utunze miliyari za Amerika yifuza kwegukana isoko ryo gusana indege z’intambara z’igisirikare cya RDC.
Iri soko rikaba ryari risanzwe rifitwe na sosiyete ya Agemira-RDC yo muri Bulgaria iyi yanafashije ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi kugeza abacanshuro b’Abanya Romania muri iki gihugu.
Aba baje gutsindirwa i Goma ubwo umutwe wa M23 wafataga iki gice mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.
Amakuru amwe agaragaza ko amasezerano RDC yagiranye n’iyi sosiyete ya Agemira biteganyijwe ko arangira muri uku kwezi kwa cyenda.



