Perezida Kagame yagaragaje ko Gen Maj Alex Kagame na Gen Maj Andrew Kagame aherutse guha inshingano atari abo mu muryango we, nyuma y’uko bamwe batekereje ko baba bafite icyo bapfana kubera bahuje amazina.
Tariki ya 15 Ukwakira 2024, nibwo Perezida Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Gen Maj Alex Kagame Umugaba w’Inkeragutabara ndetse agira Gen Maj Andrew Kagame Umuyobozi wa Diviziyo ya 1.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya, yagarutse ku batekereje ko yaba yarahaye inshingano aba basirikare babiri kubera ko ari abo mu muryango we.
Ati” Mu minsi ishize hari amazina agenda aza mu bo duha izi nshingano, abantu bakibwira ko…Nimureba mu mazina murasanga harimo irisa n’iryanjye. Abantu bazi ko nshyira mu kazi barumuna banjye cyangwa bakuru banjye ariko ntabwo ari byo.”
Yakomeje asobanura ko amazina y’Abanyarwanda asa, ati” Abanyarwanda bita amazina, amazina yacu arasa ku mpamvu zitandukanye. Nanjye ubwanjye ngira ngo niswe izina ryanjye bikurikije umuntu wari uzwi cyangwa wari ubanye n’abanyise izina. Hari n’abashobora kwita izina umuntu, bahereye ku ryanjye.”
Perezida Kagame yavuze ko aba basirikare batava mu muryango umwe, ati “Ntabwo bivuze ko tuva mu muryango umwe, ko nahaye umuntu akazi kubera ko tugira icyo dupfana. Ngira ngo mpanagure urwo rujijo ruriho.”





