Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa cyo guteza imbere umukino w’amagare ndetse no gutegura neza Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 imaze icyumweru ibera i Kigali.
Ni igihembo yashyikirijwe na David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu muhango wo gusangira n’abitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, izasozwa kuri iki Cyumweru.
Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025.
Ni bwo bwa mbere iri kubera muri Afurika nyuma y’imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.
Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, izigera kuri 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane.
Abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110 nibo bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu buzwiho gutegura neza amarushanwa ndetse n’ibindi bikorwa Mpuzamahanga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika buzwiho kugira abakinnyi beza b’amagare .
Ibi bishimangirwa n’isiganwa ryo kuzenguruka igihugu, Tour du Rwanda, rigira umwihariko wo gukundwa n’Abanyarwanda kandi rikaba mu myaka yashize ryaratwarwaga n’Abanyarwanda.
Gusa kuva Tour du Rwanda, yazamurirwa urwego ikava kuri 2,2 ikagera kuri 2,1, yatumye abanyarwanda batagitwara ibihembo ariko ryongera imbaraga, riha n’amahirwe u Rwanda kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), David Lappartient, aheruka gutangaza ko iyo bitaba ubushake bwa Perezida Paul Kagame, Afurika itari kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Lappartient waherukaga mu Rwanda muri Gashyantare atangiza Tour du Rwanda 2025, ari kumwe na Perezida Kagame, yavuze ko amateka yanditswe i Kigali kubera Perezida w’u Rwanda.
Ati “Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugira ngo bikorwe bitya. Iyo hataza kuba icyerekezo afite n’icyo dufite, ntabwo byari gukunda. Ibyo turabyishimira kuko byatumye tuba hano ku nshuro ya mbere.”
“Ni irushanwa twiteguye ko rizaba rikomeye, ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”









