sangiza abandi

Ndatekereza u Rwanda rutazongera gusabwa inzira y’abacanshuro – Minisitiri  Nduhungirehe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo, wigambye mu buryo buzimije, ko igihugu cye gifite abacancuro.

Uyu muyobozi wa RDCongo yashyize ku rubuga rwe wa X ifoto y’amazi , ayiherekesha amagambo “ Black Water.”

Muri iyi minsi  BlackWater, umutwe w’abacancuro bo muri Colombia, washinzwe n’Umunyamerika, Eric Dean Prince, uri kubarizwa mu Burasirazuba bwa Rdcongo ndetse ko witeguye guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze uyu muyobozi uburyo yishimira ko igihugu cye gikoresha abacanshuro kandi binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.

Ati “ Muri RDCongo honyine niho Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Umutekano yishimira kuzana abacanshuro mu gihugu cye kandi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.”

Nduhungirehe yibukije ko muri Mutarama 2025, abacanshuro b’Abanya-Romania bahawe inzira  mu Rwanda nyuma yo gutsindwa none kuri ubu guverinoma ya RDC ikaba yongeye guha akazi Abanya-Colombia.

Ati “ Guverinoma ya RDC yongeye guha akazi Abacanshuro b’Abanya-Colombia binyuze muri BlackWater, ‘ikigo cya Eric Prince.”

Yakomeje ati “ Ibi birwanya inyandiko  n’umuhate w’amasezerano y’amahoro ya Washington ndetse n’amahame ya Doha . Ndatekereza u Rwanda rutazongera gusabwa inzira yo gufasha abandi bacanshuro…”

RDCongo iracyakora ibishoboka byose ngo irebe ko ibice bya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo yabyisubiza ndetse igaba ibitero bitandukanye ku mutwe wa M23.

Gusa uyu mutwe nawo wakomeje kwiyongera imbaraga, ushyira mu gisirikare abasirikare bashya barimo n’abayiyunzeho bahoze muri FARDC, igisirikare cya leta.

Photos:

[fluentform id="3"]