sangiza abandi

Dr. Tedros yahuye na Perezida Kagame

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, bijyanye no kurwanya icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda.

Dr. Tedros ari mu Rwanda kuva tariki ya 18 Ukwakira 2024, aho yaje kureba uko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg ziri gushyirwa mu bikorwa.

Abinyujije ku rubuga rwa X, kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, Dr. Tedros yavuze ko yahuye na Perezida Kagame baganira ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Marburg.

Ati” Nagiranye ibiganiro bitanga umusaruro n’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame, byerekeye ibyo u Rwanda ruri gukora mu kurwanya icyorezo cya Marburg.”

Yakomeje agira ati” Namweretse ko nshima ubuyobozi bwe, uburyo bukwiriye bwo kurwanya iki cyorezo, ndetse n’intego ye yo kukirandura burundu vuba.”

Uretse ibijyanye na Marburg aba bombi baganiriye “Ishoramari rifatika ryo gushinga uruganda rukora inkingo i Kigali, rugeze kure, mu kubyaza umusaruro amasomo yavuye muri COVID-19 hagamijwe kurwanya ubusumbane Afurika yahuye nabwo.”

Dr. Tedros yari yatangaje ko yasuye uruganda rwa BioNTech rukora inkingo n’imiti ruherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro, ashimira aho ibikorwa byo kurwubaka bigeze, nka kimwe mu bigo bizaba bikomeye mu gufasha Afurika mu rwego rw’ubuvuzi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]