Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko hari zimwe mu nganda zimo n’izitunganya umusaruro w’ubuhinzi zikora amasaha macye bityo bikadindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bikorwa na Guverinoma mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’Intebe muri iki kiganiro yagaragaje ko mu rwego rw’ubuhinzi ,ikigamijwe ari ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. Yavuze ko kizava kuri 79.6% mu 2024 kigere 100% mu 2029.
Minisitiri w’Intebe yagaragje ko uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi n’izindi nzego z’ubukungu, rwafashije kuzamura umusaruro mbumbe y’umuturage.
Yavuze ko vuga ko umusaruro wiyongereye aho wavuye ku madolari 754$ mu 2017 ugera kuri 1040$ 2024.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko abantu 74% mu Rwanda batunzwe n’ubuhinzi.
Yongeyeho ko ubuhinzi n’ubworozi bwafashije kugabanya igipimo cy’ubukene aho cyavuye kuri 39.8% mu 2017 kigera kuri 27.4% mu 2024.
Umukuru wa Guverinoma yavuze ko mu myaka irindwi, abaturage bagera kuri miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.
Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko abakora ubuhinzi bugamije isoko bavuye kuri 41.7% mu 2017 bagera kuri 48.8% 2024.
Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko intego ihari ari ugukomeza kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe guteza imbere umuturage ndetse n’igihugu.
Ati “ Intego dufite ni ukongera ingano z’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka. Ni mu gihe umusaruro ubikomokaho ukikuba kabiri ukagera kuri miliyari 7.3$ mu 2029.”
Inganda zakomojweho
Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Intebe , Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’inganda.
Ati “ Ubuhinzi n’ubworozi bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’inganda mu gihugu cyacu. Butanga ibikoresho fatizo bikoreshwa harimo ibinyampeke, imbuto n’ibikomoka ku matungo.”
Yakomeje agira ati “Izi nganda zifite uruhare rukomeye mu gutanga isoko ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera agaciro no gutanga imirimo mishya ku banyarwanda.”
Yavuze ko imibare y’umurimo igaragaza ko abagera 84,300 bahawe akazi mu nganda mu 2024. Aba bari bavuye ku 52.700 mu 2017.
Gusa umwe mu badepite yagaragaje ko hari zimwe mu nganda, atanze urugero rw’uruganda rutunganya umuceri mu karere ka Rwamagana, zidakora neza bityo ko bidindiza iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.
Asubiza iki kibazo, Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin , yagaragaje ko kuba hari inganda zikora amasaha macye bidindiza ubukungu bw’igihugu.
Ati “ Dufite ikibazo cy’inganda mu Rwanda mu by’ukuri. Inganda zacu, ubushobozi zikoresha ubu buri hagati ya 30 na 40 %. Ntabwo tuzatera imbere dufite inganda zikora ku bushobozi bwa 30 %. Inganda zacu zikora kuva saa mbili ( 8h00) saa kumi n’imwe zigafunga nk’abakozi ba leta ( fonctionnaire.)
Yakomeje agira ati “ Ntabwo waba uri uruganda ngo utangire saa mbili (8h00) ugere saa kumi n’imwe (17h00) hanyuma utekereze ko uzakoresha ubushobozi bwa 100%.
Ni ukuvuga ko imashini ikora amasaha umunani, igafunga amasaha 16. Icyo turi kwiga ubu ni ukureba uko inganda zakora igihe cyose. Ntabwo bizashoboka niba inganda zidakoze, ngo zizamure ubushobozi bwazo.Inganda zacu rwose zikora gifongisiyoneri,( fonctionnaire’) dukwiye kubafasha ngo bakore bihagije.”
Mu bindi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibikorwa biteganyinyijwe na guverinoma harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi 50% mu rwego rwo kwihaza mu biribwa no gusagurira amasomo.
Guverinoma Kandi izakomeza kurwanya ingaruka z’imuhindagurikire y’ibihe no kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buhinzi.















