sangiza abandi

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare basaga 600 abaha ipeti rya Lieutenant

sangiza abandi

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera aba Ofisiye 632, bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant, abaha ipeti rya Lieutenant.

Ni mu mu itangazo Ingabo z’u Rwanda zashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025.

Itangazo rya RDF rivuga ko iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Muri iryo tangazo, nta mazina yatangajwe y’abazamuwe mu ntera.

Gusa ku munsi w’ejo , Perezida kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant ku bagera ku 1029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda barimo na Brian Kagame, bucura bwa Perezida kagame na Madamu Jeannette Kagame .

Photos:

[fluentform id="3"]