sangiza abandi

Minisitiri Nduhugirehe yatangaje ko Tshisekedi ariwe witambitse mu masezerano y’ubukungu

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye kudobya gahunda y’amahoro, akanga ko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu rwego rwo kugira ngo ziganire bwa nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.

Nk’uko Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabisobanuye, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zari zamaze kumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu, kandi ziteguye kuyashyiraho umukono, ariko ku munota wanyuma Tshisekedi ahita abuza abahagarariye igihugu cye kuyasinya.

Yagize ati: “Impande zombi zari ziteguye gusinya amasezerano mu gitondo gikurikiraho ariko ku monota wa nyuma, perezida Felix Tshisekedi aha intumwa ze ibwiriza ryo kudasinya, afite ubwoba ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi.”

Ku rundi ruhande Reuters yatangaje ko RDC yagaragaje ko yakwemera gusinya aya masezerano mu gihe u Rwanda rwaba rwakuye ingabo zarwo ku butaka bwa RDC, nyamara Minisitiri Amb.Nduhungirehe yasobanuye ko icyo cyifuzo kitatangiwe mu biganiro byabereye i Washington DC.

Ariko ku rundi ruhande u Rwanda rwasobanuye kenshi ko rudafite ingabo muri RDC, ahubwo rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo wo kuruhungabanya.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yakomeje asobanura ko kuva gahunda z’ibiganiro by’amahoro zatangira mu 2022, Perezida Felix Tshisekedi yagiye asubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa zagombaga gufasha akarere kugira ngo kagere ku mahoro arambye.

Yanibukije ko tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo abari bahagarariye ingabo za RDC mu biganiro by’i Luanda bari bamaze kwemeza gahunda yo gusenya burundu uyu mutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, perezida Felix Tshisekedi nabwo yabujije abari babirimo gusinya.

Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wibanda ku nzego zirimo ingufu, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange n’ubukerarugendo.

America yawuteguye, yizeye ko nushyirwaho umukono, uzafasha u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu byo mu karere kugira iterambere rirambye.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka