sangiza abandi

Imbamutima za Anita Pendo ku isabukuru y’ubuheta bwe

sangiza abandi

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we w’ubuheta, Gisa Nia Ryan wujuje imyaka irindwi y’amavuko.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza umuhungu we ariko asangiza abamukurikira ibintu 10 uyu mwana we yihariye.

Anita Pendo yavuze ko kimwe mu byo uyu mwana yihariye ko ari uko mu kuvuka kwe byatunguranye kuko yaraye amajoro abiri mu bitaro yagiye kubyara maze muganga abonye bitangiye gukomera afata icyemezo cyo kumuterura mu nda.

Anita Pendo yakomeje avuga ko uyu ariwe mwana usa na se cyane mu bana babiri yabyaye.

Ati “Niwe udafitemo ishusho yanjye habe.” Anita Pendo, yakomeje avuga ko nubwo badasa ariko ikijyanye n’imico cyo yamukurikije yagize ati ” Niwe ufite ‘vibes’ zanjye 100% sinari kuviramo aho.”

Uyu muhungu wa Anita Pendo yabonye izuba tariki 05 Ukwakira 2018, akaba ari umwana w’ubuheta wa Nizeyimana Alphonse “Ndanda” ndetse na nyina Anita Pendo.

Ni mu gihe mukuru we Ryan yabonye izuba tariki 29 Kanama 2017.

Anitha Pendo yifurije isabukuru nziza umuhungu we

Tiran wagize isabukuru y’amavuko

Photos:

[fluentform id="3"]