Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2030, byibura 50% by’imiryango y’impunzi ziba mu Rwanda bazaba babasha kwibeshaho badakeneye guhabwa inkunga cyangwa ubundi bufasha.
Ni ibyo yatangarije mu nama ya 76 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, yabereye i Genève, mu Busuwisi ku wa mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Muri iyi nama abanyamuryango barebeye hamwe iby’ingenzi bikenerwa n’ibihugu mu kurengera no gufasha impunzi kubaho neza aho ziri hirya no hino ku Isi.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yagaragaje ko u Rwanda rusanzwe rufite gahunda yo gufasha impunzi rwakira, zikinjizwa muri gahunda z’igihugu zijyanye n’uburezi, ubuvuzi ndetse n’imibereho myiza.
Yanagaragaje kandi aho gahunda yo gufasha impunzi kugira ubushobozi bwo kwibeshaho badakeneye kunganirwa na Leta ‘Refugee Sustainable Graduation Strategy ‘ igeze, aho biteganyijwe ko mu 2030, byibura 50% by’imiryango y’impunzi iba ziba mu Rwanda zizaba zibasha kwibeshaho zidatewe inkunga iyariyo yose.
Ibi bizakorwa binyuze mu kubongerera ubushobozi nk’amahugurwa, kubigisha imyuga, kubaha ibikoresho cyangwa igishoro kugirango bakore biteze imbere n’imiryango yabo.
U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ko rushyigikiye ko impunzi z’Abanyarwanda zitahuka ku bushake, mu buryo butekanye ndetse rusaba ubufatanye ku rwego mpuzamahanga kugirango hatagira numwe uzasigazwa inyuma.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, igaragaza ko kugeza muri Kamena 2025, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi zigera ku 136.713 ziganjemo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.
Izindi mpunzi u Rwanda rucumbikiye ni izo muri gahunda ya HCR ya Emergency Transit Mechanism, ETM, igamije gushakira impunzi zo muri Libya aho zaba by’agateganyo mu gihe zigishakirwa uburyo burambye zafashwamo.
Iyi raporo igaragaza ko muri rusange, impunzi ziba mu Rwanda zigizwe n’abari n’abategarugori barenga 54%, abagabo bangana na 46%, urubyiruko kuva ku myaka 16 kugera kuri 30 rungana na 44%.
Ni mu gihe ariko hagati ya 2020 na 2024, impunzi zirenga 20.694 zari zicumbikiwe mu Rwanda zo zabonye ibindi bihugu zerekezamo.







