sangiza abandi

Nyabihu: Abarimo Gitifu n’uyobora IBUKA batawe muri yombi

sangiza abandi

Abayobozi 14 bo mu Karere ka Nyabihu batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo wagenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside.

Aba bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 6 Ukwakira 2025.

Mu batawe muri yombi harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu n’uhagarariye Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa Ibuka, muri aka Karere.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean-Bosco Ntibitura, yabwiye ikinyamakuru cya The New Times ko aba barimo abayobozi bakekwaho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wagenewe gusana inzu 17 z’abacitse ku icumu ziri mu mirenge itandukanye yo muri Nyabihu.

Ati” Bakurikiranywaho ibijyanye n’inshingano bari bafite zijyanye no gusana inzu 17 z’abacitse ku icumu rya Jenoside, ziri mu bice bitandukanye by’Akarere.”

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uburyo ibyo ibyaha bakurikiranyweho byakozwe.

Ati” Icyatumye batabwa muri yombi kiracyakorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe. Inzu zari ziri gusanwa, ariko kugeza ubu ntituramenya amakuru arambuye ku byabaye.”

Photos:

[fluentform id="3"]