Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika, BADEA, yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$ azifashishwa mu mishinga irimo kugeza amazi meza ku baturage.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko miliyoni 20 $ (angana na Miliyari 29 Frw) azafasha u Rwanda mu gukwirakwiza amazi meza aturuka mu ruganda rwa Karenge .
Ni mu rwego rwo kugera ku cyerekezo igihugu cyihaye aho bitarenze mu 2029, Abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza 100%. Akazakwirakwiza amazi meza mu bice byo mu Karere ka Rwamagana ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe miliyoni 25$ azanyuzwa muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, BRD, azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse y’abikorera irimo ijyanye no guhanga akazi no kuzamura ubukungu.
Amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na BADEA yashyizweho umukono kuri uyu wa 8 Ukwakira 2025 i Kigali.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Godefrey Kabera; Umuyobozi Mukuru wa BRD, Sayinzoga Kampeta Picthette, mu gihe ku ruhande rwa BADEA, yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo, Fahad Abdullah Aldossari.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Godefrey Kabera yagize ati “ Aya amasezerano yo mu myaka 50 hagati y’u Rwanda na BADEA , ubu bufatanye bukazaba igikoresho cyihutisha iterambere ry’ubukungu bwacu.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo, Fahad Abdullah Aldossari yagize ati “ Uyu munsi ni amateka yanditswe mu bufatanye bw’igihe kirekire . Twishimiye kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda , dutanga miliyoni 20$ zizafasha kugeza amazi meza ku baturage n’izindi miliyoni 25$ zizuhita iterambere ry’ibigo byikorera, mu bijyanye no guhanga akazi.
BADEA , yemeza ko guhera mu 1974 iyi banki imaze guha u Rwanda arenga miliyoni 300$ mu mishinga itandukanye by’umwihariko mu buhinzi, ingufu, ubwikorezi, byose bigamije kwihutisha gahunda ya kabiri yo kwihutisha Iterambere, NST2 ndetse n’icyerekezo 2050.









