Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, Transparency International Rwanda (TIR), yitabye Imana azize uburwayi.
Transparency International Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 9 Ukwakira 2025.
Mu butumwa bagize bati” Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée, wari Umuyobozi wa TI-Rwanda, witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2025, nyuma y’igihe yari amaze arwaye.”
Muri ubu butumwa bakomeje bihanganisha umuryango, inshuti n’abo babanye ndetse bamwifuriza “Kuruhukira mu Mahoro”.
Ingabire Marie Immaculée yamenyekanye nk’umwe mu bagore bagize uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane binyuze muri uyu muryango wa Transparency International Rwanda, yayoboye igihe kirekire.
Uyu mubyeyi w’imyaka 64 y’amavuko mu biganiro bitandukanye yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko yakuriye mu buhungiro mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.
Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize i Burundi, Kaminuza ayiga muri RDC mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, aza kugaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa mbere akaba yari yarashakanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 10 baza gutandukana.
Ms Ingabire Immaculé yaje kubona impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’uburinganire n’uburenganzira bwa muntu yakuye muri Kaminuza ya Pretoria yo muri Afurika y’Epfo, ndetse n’impamyabumenyi mu ishami rya Political Science n’amategeko yakuye muri Université de droits de homme de Strasbourg yo mu Bufaransa.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, mu 2004, Ingabire n’abandi bantu 20 batangije umuryango Transparency International Rwanda, mu 2015 yongera gutorerwa kuwuyobora muri manda ye ya kabiri.
Ingabire kandi yakoze mu miryango yita ku burenganzira bw’abagore nka PROFEMME TWESE HAMWE, HAGURUKA, na Rwanda Women Network.
Mu buzima busanzwe, Ingabire yarazwi cyane kw’ijwi rye riremereye nk’iryabago, ibi yigeze kuvuga ko yarikuye kuri nyina umubyara, yakundaga gutera urwenya ndetse yigeze kuvuga ko kuva abayeho atigeze adefiriza umusatsi nubwo byongera ubwiza.
Yari umubyeyi benshi bakundira kuvugisha ukuri, abamwegereye bavuga ko yari umuntu wicisha bugufi, w’umunyakuri kandi wita cyane ku mibereho y’abandi.
Yareraga abana batandatu barimo abo yabyaye n’abo arera atarababyaye.






