Tariki ya 11 Ukwakira, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’Inyoni zimuka (World Migratory Bird Day – WMBD), hagamijwe gushishikariza imijyi gutegura ahantu heza ku nyoni, mu buryo bwo kuzirengera no kurengera ibidukikije.
Iyo bavuze inyoni zimuka ubundi ni inyoni zishobora kugenda ziva ahantu hamwe zijya ahandi, bitewe n’ibihe by’umwaka nko gushaka aho zibona ibiryo byinshi cyangwa aho zishobora kororokera mu mutekano.
Zimwe mu nyoni zishobora kugenda intera ndende cyane, ziva ku mugabane umwe zijya ku wundi, urugero nko kuva muri Afurika zijya i Burayi cyangwa muri Aziya.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ahantu dutuye: Twubake imijyi n’imiryango ikeye ku nyoni”, ishimangira uburyo abantu n’inyoni bashobora kubana neza mu buryo burambye mu mijyi no mu nsisiro zayo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), bwerekanye ko inyoni zifite uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije mu Rwanda.
U Rwanda rumaze kumenyekana nk’igihugu kiyoboye muri Afurika mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije, cyane cyane mu bijyanye no kureba inyoni (birdwatching).
Mu Rwanda hari ahantu henshi hihariye hatunganyijwe mu rwego rwo korohereza inyoni gutura no kubungabungwa, ndetse hanifashishwa mu bukerarugendo n’uburezi.
Aho ni nko muri Pariki ya Nyandungu Eco-Park, imwe mu mishinga y’icyitegererezo mu mujyi wa Kigali, yatunganyijwe hagamijwe gusubiza ubuzima ku butaka bwari bwarangiritse no kurema ahantu heza inyoni zishobora gutura.
Hari n’ahandi nka Umusambi Village, ahantu hafasha mu kurengera inyoni ziri mu bwoko bw’musambi n’inyoni zindi zituye mu bibaya byegereye Kigali.
Hari n’ahandi nka Rwasave Wetland hakoreshwa mu bushakashatsi no kwigisha abaturage uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.
Ibi bikorwa byose bigamije gushishikariza Abanyarwanda kurengera inyoni no kubaka imijyi irengera inyoni.
Ku munsi mpuzamahanga nk’uyu abantu basabwa gutera ibiti n’ibimera, kurinda inyamaswa n’ibidukikije haba mu mijyi cyangwa mu byaro ndetse no gukomeza kwita ku mishinga yagenwe yo kurengera inyoni n’ibidukikije.
Uyu munsi mpuzamahanga ushimangira ko kurengera inyoni no kubungabunga ibidukikije bishobora guhuza n’iterambere ry’imijyi n’ubukerarugendo.










