Abasirikare n’abapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu bakoze igikorwa cyo kurwanya malariya mu nkambi y’impunzi ya Mangateen iherereye i Juba.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho bifatanya n’Umuryango ushinzwe kurengera ubuzima bwo mu Miryango, Society for Family Health, hagamijwe kwigisha abaturage uburyo bakwiye kurwanya malariya.
Ibikorwa byakozwe birimo gusukura ahashobora kororokera imibu, gutema ibihuru, gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda malariya ndetse no gutanga umuti (repellents) wica cyangwa wirukana imibu.
Col Leodomir Uwizeyimana, Umuyobozi w’Ingabo za Rwanbatt-3 unahagarariye abasirikare b’Abanyarwanda bari muri UNMISS, yashimye ubufatanye buri hagati y’Abasirikare boherejwe mu butumwa bw’amahoro n’abaturage bari mu bice boherejwemo.
Akomeza asaba abatuye muri iyi nkambi ya Mangateen gukomeza kugira uruhare mu kwita ku isuku y’aho batuye no gukomeza gutema ibihuru no gukuraho ibidendezi by’amazi bishobora kuba indiri y’umubu.
Umuyobozi w’inkambi ya Mangateen, Simon Khan Lok, yashimye Ingabo z’u Rwanda, avuga ko iki gikorwa ari ingenzi mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage binyuze mu kubigisha ndetse no kubagezaho umuti ubafasha kwirinda imibu.
Indwara ya Malariya yugarije abatuye muri iyi nkambi ya Mangateen, iherereye mu nkengero z’umujyi wa Juba, akaba ariyo mpamvu impande zombi zikomeje gufatanya mu gushakira umuti iki kibazo.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kuva mu 2012, nyuma y’uko icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 2011, ariko kigatangira guhura n’ibibazo by’umutekano muke n’intambara hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta.
Kuva icyo gihe, ingabo z’u Rwanda zagiye zigira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda abasivili, gutabara ahagaragara amakimbirane, gufasha mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza nk’isuku, uburezi, ubuvuzi n’ibindi.








