sangiza abandi

Mu Muhindo hateganyijwe imvura nyinshi: MINEMA yasabye abaturage gukaza ingamba zo guhangana n’ibiza

sangiza abandi

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, yasabye abaturarwanda gukaza imbaga zo gukumira no kugabanya ingaruka zituruka ku ibiza by’imyuzure, inkangu, inkuba, inkubi y’umuyaga n’ibindi kubera igihe cy’imvura nyinshi izagaragara mu gihe cy’Umuhindo.

MINEMA yatanze ubu butumwa mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Metero Rwanda cyatangaje ko mu gihe cy’Umuhindo hateganyijwe imvura nyinshi bitewe n’ikinyagihe cya El Nino kirangwa n’ukwiyongera kw’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika.

Umuhindo utangira hagati mu kwezi kwa Nzeri ukageza mu Ukuboza, kikaba ari igihe ubusanzwe kirangwa n’imvura ariko itari nyinshi cyane aho abahinzi batangira guhinga no kubiba imyaka. 

Icyakora, muri uyu mwaka Meteo Rwanda iragagaza ko ibi bihe bidasanzwe bya El Nino bizatuma hagwa imvura nyinshi cyane bityo ko abantu bakwiye kwitegura, nk’uko babitangaje bifashishije imbugankoranyambaga zabo

Bati “Turasabwa kwitegura hakiri kare tugashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ingaruka z’ibiza.”

MINEMA isaba Abanyarwanda guhera muri iki gihe cy’impeshyi bitegura gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza by’imyuzure, inkangu, inkuba, inkubi y’umuyaga n’ibindi. 

Yasabye abaturage gusana inzu zishaje, kuzirika neza ibisenge, kuzihoma, kuzishyiraho imireko ndetse n’imiyoboro y’amazi no kubaka imisingi ikomeye. Abatuye mu manegeka bo bagirwa inama yo kwimuka hakiri kare bakajya muri site z’imiturire.

MINEMA  kandi yasabye abaturage gusibura imikingo yangiritse yegereye inzu no kuyiberamisha, guca inzira z’amazi n’izisanzwe zigasiburwa ndetse hakirindwa kujugunya imyanda muri za ruhurura.

Abaturarwanda bakanguriwe kandi gukaza ingamba zo gufata neza ubutaka ngo butazatwarwa n’amazi menshi y’imvura harimo gushyira imirwanyasuri mu mirima no gusibura iyasibamye.

By’umwihariko abafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’indi mitungo bo bakanguriwe gufata ubwishingizi mu kwirinda ko ibiza byakwangiza ibyabo bagahomba burundu.

Raporo yavuye mu igenzura  Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano yakoze muri Kamena 2026 ijyanye n’uburyo ingamba zo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza zishyirwa mu bikorwa igaragaza ko  mu mwaka wa 2025 ibiza byahitanye abantu 130 byangiza inzu 1,800.

Ni mu gihe kuva muri Mutarama kugeza Werurwe 2026, ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure byahitanye abantu 28 hirya no hino mu gihugu.

Iyi raporo kandi yerekana ko kuva mu 2022 kugera mu 2026, ibiza byahitanye abantu 899, bikomeretsa abagera ku 1800 byangiza n’imyaka yari ihinze ku buso bwa hegitari 7000.

MINEMA yasabye abaturage gukaza ingamba zo guhangana n’ibiza mu gihe cy’Umuhindo

Photos:

[fluentform id="3"]