Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse urushushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza Bet).
Ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026.
RDB yagize iti “Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu bubasha ruhabwa n’amategeko bwo kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe ruratangaza ko ruhagaritse urushushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza), bikubahirizwa guhera igihe iri tangazo risohokeye.”
RDB yatangaje ko iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (agents) n’ibikorwa byacyo bibarizwa kuri murandasi.
Yavuze ko iki kigo gisabwe guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikanahagarika kubyamamaza hamwe no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.
Yavuze ko kandi iri hagarikwa rishingiye ku kuba barasanze iki kigo cyarakoraga ibikorwa bya kasino inshuro zitandukanye bitari mu ruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe cyahawe. Ibi bikaba binyuranye n’itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe.
RDB yagiriye inama abaturage kutitabira ibikorwa by’imikino bya Baron Sports Gaming Ltd (Forzza). Ndetse ko igikorwa icyo ari cyo cyose iki kigo cyakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n’ibihano bigenwa n’amategeko.
RDB iributsa abahawe impushya z’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe gukora bubahiriza amabwiriza agenga ibyiciro baherewe impushya. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira ntibyemewe. Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw’ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.
RDB yavuze ko ikomeje kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino y’amahirwe, ikanakurikirana ko ibikorerwa muri iyo mikino byubahiriza amategeko no karengera abayitabira ndetse n’inyungu z’abaturage.









