sangiza abandi

Perezida Tshisekedi yongeye gutera utwatsi ibiganiro na AFC/M23

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demoka ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye Perezida w’u Rwanda, ubwo yamusabaga ibiganiro bari i Buruseli mu Bubiligi.

Ni mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiriye imbere ya Diaspora y’Abanye-Congo ituye mu Bubiligi, asubiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja gupfukamira Perezida Kagame amusaba kugirana na we ibiganiro.

Perezida Tshisekedi mu kwisobanura yavuze ko yashatse kugaragariza Abanye-kongo baba mu Bubiligi utera igihugu cyabo ndetse kandi ngo akaba yaranasabaga amahanga kugira icyo abikoraho.

Yagize ati:“Nta banga ririmo ibyo navuze hari ku mugaragaro, nemeye ibiganiro ku muntu uhagarariye Ingabo zateye Congo kugira ngo mutange kw’Isi yose. Kubera ko ntabwo akenshi mumenya ibibera muri dipolomasi, badufata nk’abashyira imbere intambara kandi aritwe ifiteho ingaruka, dufite uburenganzira bwo kwitabara nk’abatewe, icyo gihe twabikora bakatugira abantu badashaka amahoro bashaka intambara, nashakaga kwereka Isi yose ko ibyo atari byo, ko turi aba mbere bakeneye amahoro, nemeye ibiganiro kugira ngo nawe yisobanure, mwumvise igisubizo cye.”

Tshisekedi avuga ko ngo yaragamije kunyomoza abo mu gihugu cye basakaza ikinyoma cy’uko ariwe wanze ibiganiro bya politiki.

Yakomeje abwira iyi diaspora ko adateze kuganira n’abanzi (AFC/M23) niyo bamwica,ko igihe cyose azaba ariho bitazabaho.

Yongeye ho ko atazicarana n’abamubwira kuvanga ingabo avuga ko byatuma mu nzego za Leta hajyamo abantu bafite ubwenegihugu bushidikanywaho.

Perezida Tshisekedi avuga ko abavuga ibyo batazi babareka bakavuga kuko azi ibyo ashakira igihugu ndetse ngo ntabwo azigera aba umunyantege nke.

Yongeyeho ko gusaba ibiganiro na perezida Paul Kagame atazita ku gisubizo yabonye, ko hari abo byakoze ku bwonko bakiri ku bitekerezaho kandi bazamusubiza.

Ku wa kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, nibwo Tshisekedi yavugiye ijambo mu Bubiligi mu nama ya Global Gateway Forum, ari naryo ryaje gutera urujijo ku migambi afitiye igihugu mu bijyanye no kurangiza intambara mu Burasirazuba bwacyo.

Ni ijambo ryatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko yashujuguje igihugu ndetse banagaragaza ko kitagira umurongo uhamye mu gushaka igisubizo k’u’ibibazo by’umutekano muke biri muri iki gihugu cya RDC.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka