Umuhanzi The Ben n’umufasha we Uwicyeza Pamella bakomeje kuryoherwa n’ubuzima i Bali, muri Indonesia aho bagiye mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi.
Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko ubuzima buryoshye i Bali, aho Uwicyeza Pamella yasangije abamukurikira amagambo agira ati ” Urugendo rw’akazi ariko ruryoshye.”
The Ben na Pamella bamaze iminsi itanu i Bali, aho The Ben yagiye mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ebyiri nk’uko yabitangarije itangazamakuru mbere yo kwerekezayo.
Uyu muhanzi yaherekejwe n’umufasha we Pamella wari uherutse kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini yari amaze i Burayi, kuva bakibaruka umwana wabo w’imfura.
Hamwe mu ho The Ben na Pamella batembereye ni ahitwa ‘Palmilla Bali’, aha hakaba ari resitora ariko ifite na Bar, iri ku mucanga wa Melasti uri mu gace kitwa Ungasan, i Bali.
Ni ahantu heza cyane abantu baturutse hirya no hino ku Isi bakunze gusura bakahagirira ibihe byiza bitewe n’ubwiza bwaho budasanzwe, imikino n’imyidagaduro iba ihari, amafunguro n’ibyo kunywa by’ubwoko bwose n’ibindi byiza.
Uwicyeza kandi yongeye gusangiza amashusho agirira ibihe byiza muri club ihenze izwi nka ‘Savaya Bali’, iri hafi n’inyanja mu gace ka Uluwatu, aka kabari kahoze kitwa ‘Omnia DayClub Bali’, gakunze kuberamo ibitaramo n’ibirori ndetse hahora urujya n’uruza rw’abantu kubera uburyo haba hashyushye.
The Ben werekeje i Bali mu mishinga yo gukora amashusho y’indirimbo ebyiri, ari no gutegura igitaramo gisoza umwaka yise ‘The New Groove’, kizaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kikazabera muri BK Arena, tariki ya 1 Mutarama 2026.













