sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima  Dr Nsanzimana yagaragaje uruhare rwa BUFMAR mu kongera ikizere cyo kubaho

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima , Dr NSANZIMANA Sabin, yagaragaje ko Umuryango uhuza Ibikorwa by’Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’ay’andi matorero ya Gikirisitu, BUFMAR, wagize uruhare mu kuzamura ikizere cyo kubaho mu Banyarwanda.

Ibi Minisitiri Nsanzimana, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, ubwo uyu muryango wizihizaga Yubire y’imyaka 50 umaze ushinzwe.

Ni ibirori byitabiriwe n’Abepiskopi batandukanye barimo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal , Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ndetse akaba ahagarariye abanyamuryango ba BUFMAR; Musenyeri Vincent   Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Musenyeri  Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo na Musenyeri  Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, wabanje gusohoza ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko ashima uruhare uyu muryango ugira mu rwego rw’ubuzima  , asaba ko wakomeza intego zawo zo kubaka igihugu.

Ati “ Imyaka 50 mugeza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga aho bikenewe  kugirango abantu bavurwe, bakomere, bakomeze kubaka ubuzima bwabo ariko n’igihugu cyacu.

Akongeraho ati “ Mukomeze muri iyo nzira abashinze BUFMAR, imbaraga mwashyizemo mu myaka 50, iziyongere mu yindi myaka 50 iri imbere.”

Avuga ko umuryango Imbuto Fouandation uzakomeze kubashyigikira.”

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko uyu muryango wa BUFMAR wagize uruhare rufatika mu kongera kuzamura ikizere cyo kubaho mu Banyarwanda.

Ati “ BUFMAR ivuka ( mu 1975) , icyizere cyo kubaho cyari munsi y’imyaka 45 .Hari abantu bibeshyaga ko abantu ba cyera babagaho igihe kirekire, ntabwo ari byo. Uyu munsi tugeze ku myaka 70 ishobora kurengaho .

Akomeza agira ati “ Kuva kuri 45 ukagera kuri 70, icyabaye nta kindi, ababyeyi bapfaga babyara baragabanutse kubera ko babonye abaganga, babonye imiti,babonye ibikoresho mwabahaye. Abana bapfaga nabo mu minsi ya mbere, ari impinja nabo babayeho. Iyo urenze icyo gice, umuntu abyara n’undi avuka, icyizere kirazamuka.”

Yavuze ko mu mwaka 2000 hapfaga ababyeyi 1000, ku babyeyi ibihumbi 100 babyara.

Ati “ Mu Rwanda , buri mwaka habyara ababyeyi ibihumbi 500, twavuye ku 1000 ku bantu bitaba Imana bapfa babyara, bageze ku  105. Dufite intego ko mu 2028, imfu z’ababyeyi bapfa babyara zizaba ziri kuri hagati ya 70-80 .”

Yakomeje agira ati “ Turifuza ko ubufatanye bukomeza, ndetse tugakora byinshi birenze. Abashinze BUFMAR mwarakoze, abayiyobora, umuyobozi Mukuru n’abo mukorana namwe turabashimiye uyu munsi. “

Umuvugizi Wungirije  w’amategeko w’uyu muryango  , Bishop Elisaphane NDAYAMBAJE, yashimiye by’umwihariko leta y’u Rwanda ku bufatanye ifitanye n’uyu muryango.

Yavuze ko BUFMAR, izakomeza gutanga umusanzu wayo mu kubaka igihugu.

Ati “Ku ruhande rwacu , tuzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu nkuko twabyiyemeje. Ni intego twihaye kandi tuzayikomeza. “

Antoine Cardinal Kambanda wavuze mu izina ry’abanyamuryango, yashimiye nawe abaje kwifatanya nabo kwizihiza yubire y’imyaka 50.

Ati “ Yubire aba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye. Baravuga ko utazi aho ava ntamenya aho agana. Turashima Imana yadufashije kugera kuri ibi byishimo. Uyu mwaka wa Yubile ya BUFMAR  , ni umwaka w’amateka. Ni umwaka w’amateka kuko ari impurirane , kuko turi muri y’imyaka 2025 umukiza avutse ku Isi.

Mu mwaka tukaba turi mu myaka 125 inkuru nziza y’umukiro igeze mu Rwanda . BUFMAR ni ikigo cyashinzwe mu gihe cyiza cy’amateka dushimira Imana.”

Yavuze ko uyu muryango ushingwa wari ugamije gutanga umusanzu wawo mu rwego rw’ubuvuzi.

Umuryango BUFMAR washinzwe mu mwaka w’ 1975 kuri ubu ukaba ufasha amavuriro y’amadini y’abanyamuryango agera kuri 153 arimo 17 yo mu rwego rw’ibitaro bikuru by’ Akarere na 136 y’ibigo nderabuzima hamwe n’ibitaro bikuru ku rwego rw’igihugu bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera.

Muri ibi bitaro kandi harimo n’ibifite amashami yihariye afite inzobere mu kubaga amagufwa no kugorora ingingo ku bafite ubumuga cyangwa ubundi burwayi bwihariye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]