Umuhanzi Bien Aime uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi mu ndirimbo nka Too Easy, All my enemies are suffering, Safari, Life style n’izindi zinyuranye , yateguje ibidasanzwe mu gitaramo kizaba cya ‘Friends of Amstel’ kizabera muri ‘Zaria Court’ ku munsi w’ejo 18 Ukwakira 2025.
Ibi yabitangaje ibwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Ukwkaira 2025, habaga ikiganiro n’itangazamakuru giteguza iki itaramo.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abahanzi ndetse n’abateguye igitaramo cya Friends of Amstel 2025.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, ku ruhande rwabahawe inshingano zo gutegura iki gitaramo aribo,EAP, rwari ruhagarariwe na mushyoma Joseph ‘Bubu.”
Mushyoma yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba baragiriwe icyizere cyo gutegura iki gitaramo.
Ati “ Bralirwa dusanzwe dukorana neza kandi ntitujya tubatenguha ku cyizere batugirira.”
Ku ruhande rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo, Bien Aime azaba ariwe muhanzi mukuru.
Yatangaje ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yaragiriwe icyizere cyo kuza gutaramira abantu muri iki gitaramo.
Ati “ Amstel mwari mufite ubushobozi bwo kuba mwavugisha abandi bahanzi ariko mwampisemo, ni ibyagaciro gakomeye.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yishimiye kuba aje gukorera igitaramo mu Rwanda kuko ahafata nko mu rugo, ati “ mu Rwanda ni mu rugo, ndi umuntu ukunda Perezida Kagame ndetse n’ubuyobozi bw’ U Rwanda.”
Bruce Melodie na we abajijwe uko yakiriye kuba agiye gutaramira abantu mu gitaramo cya Friends of Amstel, yahishuye ko ari ikintu gikomeye kuko ari ku nshuro ye ya mbere agiye gutaramira abantu muri iki gitaramo.






