sangiza abandi

U Rwanda na DRC basubiye mu biganiro muri Amerika

sangiza abandi

Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru i Washington muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi biganiro biri kwibanda ku gusuzuma ibijyanye n’amasezerano y’amahoro n’ay’ubukungu impande zombi zasinye.


Muri iyi nama,impande zombi zirasuzuma kandi uburyo abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gushyigikira iyi ntambwe mu rwego rw’ubukungu mu karere.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho amahame agenga ubufatanye mu by’ubukungu mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Yasinywe ku wa 1 Kanama 2025, hashingiwe ku masezerano y’amahoro wa Washington ibi bihugu byombi byagiranye ku wa 27 Kamena, bibifashijwemo na Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga yasobanuriye Abadepite ko u Rwanda na RDC biteganya kugirana amasezerano yihariye y’ubufatanye mu by’ubukungu.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Azaba amasezerano yihariye, bya bindi by’ubufatanye hagati y’impande zombi, kongerera agaciro amabuye y’agaciro, biracyaganirwaho. Turizera ko n’impuguke zizumvikana kuri aya masezerano kugira ngo azashyirweho umukono mu bihe biri imbere.”

Mbere y’uko u Rwanda na RDC bishyiraho amahame y’ubufatanye mu by’ubukungu, tariki ya 31 Nyakanga byahuriye mu nama ya mbere y’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro, yabereye i Washington.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]