sangiza abandi

Yitiranyijwe n’umubyeyi wa Bruce Melodie – Amateka y’umuhanzi Niyomugabo Philemon

sangiza abandi

“Nziko amaherezo tuzabonana nkaguhoberana ibyishimo, wari umukiranutsi nzagukurikiza, nzagusanga aheza iyo mwijuru”.

Aya ni amagambo y’indirimbo ‘Nzagukurikiza’ y’umuhanzi Niyomugabo Philemon.

Iyo benshi bumvise amagambo y’indirimbo za Niyomugabo Philemon, amarira azenga mu maso, bakumva amarangamutima kubera ubutumwa buzikubiyemo.

Ni umwe mu bahanzi baboneye abandi izuba akaba indashyikirwa ku mpano yo kuririmba .

Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Niyomugabo Philemon, akaba yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba umuhanga cyane mu byo gutunganya amashusho .

Niyomugabo yabonye izuba mu mwaka wa 1969, avukira ahahoze hitwa ku Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi.

Uyu munsi iyo aza kuba akiriho ,yarikuba afite imyaka 56 y’amavuko.

Agaruka ku mateka ye, Umunyamakuru Ben Nganji wa Kigali Today, mu kiganiro yigeze kugirana n’umuntu wabanye na Niyomugabo, yavuze ko inganzo ye ndetse n’impano yo kuzavamo umuhanzi ukomeye ,yabyiyumvisemo akiri muto kuko kuva mu mashuri abanza yari icyamamare ku ishuri kubera kuririmba ndetse n’ubuhanga mu gushushanya.

Ubwo yari amaze gusoza amashuri abanza, Niyomugabo yaje gukomereza amashuri yisumbuye ku ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo aho yize ibijyanye no gushushanya.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye ku Nyundo, uyu muhanzi yaje gutoranywa mu bana b’indashyikirwa bagize amanota meza, maze aza guhabwa Buruse ya leta yo kujya kwiga mu  Bubiligi , yiga ibijyanye no gufata ndetse no gutunganya amashusho ( Camera and Editing).

Ubwo yari mu  Bubilgi ,yahakoreye indirimbo ziri mu zamenyekanye cyane zirimo : Munsabire na Nzagukurikiza.

Mu mwaka wa 1992, Niyomugabo Philemon yagarutse mu Rwanda ahita abona akazi ko gukora kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bafata amashusho ndetse akanayatunganya.

Aka kazi yagakoze mu gihe cyigera ku myaka ibiri ,kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Mu mpera z’umwaka wa 1994 ,Niyomugabo yaje kwimukira ku mugabane w’Iburayi mu Buholandi, ahageze yaje gukora mu ishuri ryigisha umuziki, mu murwa mukuru wa Amsterdam.

Muri ibyo bihe, Niyomugabo yaje kumenyana n’inkumi y’Umunyarwandakazi maze batangira inzira y’urukundo rwaje gukura ndetse biyemeza kubana akaramata mu mwaka wa 2000, ubwo bakoraga ubukwe.

Aba bombi mu mwaka wa 2001, bibarutse umwana w’imfura wabo akaba umuhungu witwa Niyomugabo Olivier.

Gusa uyu mwana akaba ataragize amahirwe yo kugirana ibihe byiza na Se, kuko Niyomugabo yitabye Imana uyu mwana akiri uruhinja.

Mu mwaka wa 2001, uyu muhanzi wari waranyuze benshi binyuze mu nganzo ye,  yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Gusa mbere yuko yitaba Imana, Se umubyara akaba yari afite gahunda yo kujya kumuhemba kuko yari amaze iminsi micye yibarutse.

Uyu munsi uyu mwana akaba abana na nyina umubyara mu gihugu cy’Ubuholandi.

Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, Niyomugabo yakoze indirimbo nyinshi ariko zimwe mu zamenyekanye cyane zifite n’igisobanuro cy’impamvu yazanditse ni nka ‘Nzagukurikiza’.

Iyi ni indirimbo yasohoye mu mwaka wa 1989, yayikoreye Nyina umubyara wari umaze iminsi micye yitabye Imana.

Mu magambo y’iyi ndirimbo avuga ko Mama we yari umukiranutsi azamukurikiza.

Indi ndirimbo ni ‘Zirikana’ yakoreye inkumi bakundanye ubwo yabaga mu Rwanda, nyuma yaho iyo nkumi iza kwimukira mu Bubiligi amenya amakuru y’uko abandi basore bamutwaye.

Byamuteye ishavu maze ahitamo gufata ikaramu n’ikayi yandika ‘Zirikana’ abenshi n’uyu munsi bumva bagasesa urumeza.

Hari n’indi yise ‘Ubukwe bwiza’ iyi yayihimbiye umuvandimwe we wari ugiye gukora ubukwe mu mwaka wa 1990.

Iyi ndirimbo n’uyu munsi ihogoza abageni, hakaba ‘Munsabire’ bivugwa ko yaba yarayihimbye yiyumvamo ko agiye kwitaba Imana n’izindi.

Ese koko Philemon Niyomugabo yaba ariwe Papa wa Bruce Melodie?

Abenshi niko bakunze kubivuga ariko aya makuru siyo kuko ababyeyi ba Bruce Melodie,ni Papa we Gervain Ntibihangana ndetse na Mama we Velene Muteteri.

Nkuko twabigarutseho haruguru Philemon yitabye Imana afite umwana umwe wenyine na we atagize amahirwe yo kurera kuko impanuka yamwambuye ubuzima umwana we akiri uruhinja, uwo akaba ariwe mwana wenyine Philemon yabyaye mu buzima bwe.

Ikindi ni uko muri 2014 ubwo Bruce Melody yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye yise, Ndumiwe, abanyamakuru baje kumubaza niba Philemon yaba ari we Se, Bruce Melody yatangaje ko ayo makuru atari ukuri kuko we nka nyirubwite yikoreye ubucukumbuzi agasanga Niyomugabo Philemon atari we umubyara.

Bruce yakomeje avuga ko ahubwo mu gihe yakoraga iperereza yaje kumenya ko Niyomugabo Philemon yasaga nka papa we ahubwo akaba atekereza ko aribo  baba bafitanye isano.

Mu magambo ye Bruce Melodie yagize ati “  “ Philemon Ntabwo ariwe wambyaye ndabizi wenda n’ubwo mama atakiri ku isi ngo mubaze. Papa wanjye na we nta we ukiri ku isi ngo menye neza ukuri ariko nagerageje kubikurikirana neza nsanga atari we papa. Ahubwo abantu bambwiye ko papa ari we wasaga na Philemon ahubwo nibo bashobora kuba bafitanye isano.”

Uyu munsi imyaka 24 irashize Niyomugabo Philemon yitabye Imana, uyu munyabigwi  ni urugero rwiza rw’uko umuhanzi yitaba Imana ariko inganzo ye itagira aho ijya kuko kugeza ubu umuryango nyarwanda uracyakoresha ibihangano by’uyu muhanzi.

NIYOMUGABO PHILEMON YARI UMUHANZI UKOMEYE

NIYOMUGABO PHILEMON AKIRI UMUNYESHURI KU NYUNDO

Photos:

[fluentform id="3"]