Ubuyobozi bwa Somalie, bwemeje itabwa muri yombi rya Jama Abdi Mohamud, wahoze ari umuganga, aregwa ibyaha byo gufta ku ngufu umugore wo muri Qardho, Puntland, no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, afatiwe mu Rwanda .
Uyu muturage ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga,IntelPol, , yaje gusubizwa mu gihugu cye.
Ibiro by’umushinjacyaha Mukuru muri Somalie , bivuga ko Mahamud yahungiye mu Rwanda , nyuma y’ibirego bitandukanye nyuma aza gufatwa ku bufatanye n’ubushinjacyaha ,Polisi Mpuzamahanga ndetse na Polisi ya Somalie .
Ikinyamakuru Dawan Africa kivuga ko ukekwa yoherejwe mu gihugu cye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 18 Ukwakira 2025, agezwa ku kibuga mpuzamahanga cy’Inde cya Mogadishu, ahita yoherezwa mu rwego rushinzwe iperereza CID muri icyo gihugu kugira ngo atangire kubazwa ibyaha akurikiranyweho ndetse ko vuba atangira kuburana.
Ubushinjacyaha bwa Somalie bwashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ,Intelpol na Polisi ya Somalie ku mikoranire yatanze umusaruro.
Buvuga ko gugerinoma ifite umuhate wo gukomeza kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no kurinda ubudahangarwa n’uburenganzira bw’umugore wa Somalie.







