sangiza abandi

Ntiyicuza kuvuga Jolly, ibyo gukubitirwa mu igororero – Umunyamakuru Nkundineza yiniguye

sangiza abandi

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, yavuze ko nyuma yo gufungurwa mu igororero rya Kigali, yasanze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikataje ndetse anakomoza ku byo gukubitirwa mu igororero rya Kigali no kuba yaravuze Mutesi Jolly.

Ni mu kiganiro na Televiziyo Isibo, cyabaye ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe ku wa 5 Ukwakira 2025, nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Jean Paul Nkundineza yatawe muri yombi mu Ukwakira 2023 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, no gukoresha ibikangisho. Ibyaha byavugwaga ko yabikoreye ku murongo wa YouTube, aho yasohoraga ibiganiro byavuzweho byinshi byagiraga icyo bivuga ku byabaga mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ubwo yari mu kiganiro, Nkundineza yabanje kubazwa uko abona hanze nyuma yo kuva mu igororero.

Ati “Hanze hahinduka bitewe na konti yawe. Bitewe nuko uhagaze mu mufuka ( ubushobozi bw’amafaranga.)”

Yavuze ko “ yasanze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rigeze kure aho abantu basigaye bakora n’indirimbo mu buryo bworoshye.”

Nkundineza yabajijwe ku byavuzwe ko yakubitiwe mu igororero, maze ahishura ko byatangajwe bimaze igihe bibaye.

Ati “ Byabayeho. Ni urugomo rwabayeho. Byabaye ku itariki 19 Ukuboza 2024, bimenyekana mu byo muri Mutara 2025. Icyabayeho, ni gikorwa gisanzwe cy’umuntu ku giti cye.”

Uyu avuga ko gukubitwa kwavuye kutumvikana kwigeze kubaho hagati ye n’uwitwa Aimable Nzizera, bapfa ku kuba uyu munyamakuru yarigeze gutangaza amakuru kuri uyu Nzizera ajyanye n’igitaramo kigeze kwitabirwa n’umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana wo muri Tanzania, Rose Muhando.

Ati “ Niwe wabikoze, akoresha n’abandi. Ubu ndakivuza, nemerewe kwivuriza ahantu hose nshaka .”

Ntiyigeze yogoshwa nk’abagororwa

Uyu munyamakuru avuga ko ari mu igororero rya Kigali, atigeze yogoshwa kimwe n’abandi bagororwa kuko yaragaragaje icyemezo cya muganga cyerekana ko akuyeho umusatsi yahita ahura n’ibibazo.

Ati “Umusatsi wange uvuyeho nagira ikibazo cy’imitsi. Umuganga yemeje ko ntemerewe kogoshwa, igororero rirabyemera rishingiye ku cyemezo cya muganga, nk’uko hanze nogoshaga agasatsi gake niko naho nogoshaga agasatsi gacye.”

Kuvuga kuri Joly ntabyicuza

Ubwo yari akiri mu Rukiko, ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu 2022 yifashishije umuyoboro wa Jalas TV ,agaragaza ko Mutesi Jolly ari gukora ubukangurambaga ku batangaga ubuhamya ngo bahindure imvugo.

Bwagaragaje ko Nkundineza Jean Paul yatutse Mutesi Jolly, amushyiraho ibikangisho amuziza ko yatanze amakuru ku byaha.

Buti “yise Mutesi Jolly Mafia, impolie, avuga ko imbaraga akoresha ari izo akura ikuzimu kandi ko umutego mutindi ushibukana nyirawo. Ese bimaze iki, Operation zose wakoze, tumuguhe umurye, mutware.”

Bwakomeje bugaragaza ko yagize ati “Ka Mutesi Jolly ni akagome ni bagende gatange ikirego nzerekana ko ari akagome njyewe ndakanga.”

Nkundineza abajijwe niba yicuza ku magambo yavuze yagize ati “ Ntabwo nicuza.”

Abajijwe niba yakongera kwiyunga nawe ati “ Nta kibazo mfitanye n’uriya mwana w’umukobwa. Uriya mwana w’umukobwa ntabwo ari we wamfungishije. Yatanze ikirego, ikirego cye gihabwa ishingiro.”

Nkundineza Jean Paul arazwi mu itangazamakuru by’umwihariko irikorera ku muyoboro wa Youtube.

Yanandikiye ibinyamakuru by’imbere mu gihugu birimo Bwiza, Umuseke, IGIHE  aho yibandaga ku nkuru zo mu butabera.

Photos:

[fluentform id="3"]