Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025 rwaburanishije urubanza rwajuririwe n’uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza,MIDIMAR,ubu yabaye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Antoine Ruvebana, uregwa icyaha cyo gusambanya umwana, akaza guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
The Newtimes ivuga ko urubanza mu bujurire rwabereye mu muhezo aho byamenyekanye ko impande zombi zajuririye icyo gihano, ni ukuvuga uregwa n’Ubushinjacyaha.
Ababuranyi bombi bajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, buri ruhande rusaba ko zimwe mu ngingo z’icyemezo zasuzumwa bundi bushya.
Muri Werurwe 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwahamije Ruvebana icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira gufungwa imyaka 10.
Icyo gihano cyashingiye ku buhamya bwatanzwe n’uwahohotewe wahawe izina ry’ibanga VAF, hamwe n’abandi babiri batanze ubuhamya bamenyekanye nka BCF na BEF, ndetse na raporo y’inzobere mu mitekerereze (psychological report) yashimangiraga ibyavugwaga n’Ubushinjacyaha.
Mu rubanza rwari rwabereye mu muhezo, Ruvebana yaburanye ahakana ibyaha aregwa, avuga ko ashinjwa ibinyoma n’umugore we bari bamaze gutandukana.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye ko yahamwa n’ibyaha agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Ruvebana yashinjwe icyaha cyo gusambanya umwana, yakoze mu 2005 umwana afite imyaka itandatu kugeza mu 2013, afite imyaka 14, agikorera mu Busuwisi aho yari mu kazi ka Leta n’icyo gusambanya abandi bakobwa.
Urukiko rwaje kumuhanisha imyaka 10, rushingiye ku kuba harabayeho impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba ari ubwa mbere yari akurikiranyweho icyaha, kandi ngo byamufasha kwisubiraho.
Antoine Ruvebana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), ubu yahindutse Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza (MINEMA), kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2017.
Urukiko Rukuru ruzatangaza icyemezo cyarwo kuri uru rubanza mu bujurire kuri tariki ya 21 Ugushyingo 2025.







