sangiza abandi

Burera: Minisitiri Uwimana yasabye abari guhugurirwa kwimakaza ihame ry’uburinganire   kwita ku  makimbirane ari mu ngo

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée , yasabye abahugurwa kuzahugura abandi ku kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye , guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane ari mu miryango.

Ni amahugurwa ari kubera mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu karere ka Burera.

Abari guhugurwa nabo bashimangira ko kugeza ubu abagize umuryango batarumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo bigakurura amakimbirane.

Umwe yagize ati “ Ikintu gitera amakimbirane kenshi aho dutuye ni ubuharike,ubushoreke,kwikubira umutungo no kudasaranganya imirimo mu rugo. Hari igihe aturuka ku bagore cyangwa ku bagabo.Ihame ry’uburinganire ku mpande zombi ntabwo  rirumvikana.”

Undi ati “ Ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye mu miryango ntabwo rirumvika .Hari aho abagore bakitinya.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée , avuga ko nubwo igihugu gishimwa kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye , mu muryango hakigaragara ibibazo bitandukanye.

Minisitiri Uwimana ati “ Iyo turebye igihugu cyacu mu bijyanye n’uburinganire twavuga ko tugeze kure, hari na byinshi dukora,ibindi bihugu bitarageraho. “

Yakomeje agira ati “Ariko dusubiye mu muryango, dusanga ko hakigaragara ibibazo bitandukanye bigaragaza ko hari aho tutaragera.

Uyu munsi dufite amakimbirane akenshi aturuka kuri uko abantu batumva ibintu kimwe, dufite ihohotera rishingiye ku gitsina, dufite abana bagihezwa , dufute abana b’abakobwa bumva ko batajya kwiga siyansi.Ibyo byose bitwereka ko hari aho tutaragera .Dushaka kugira ngo iri torero ridufashe kuzamura imyumvire muri urwo rwego.”

Abahugurwa ni 450 barimo 300 baturutse mu turere twose, abahagarariye ibyiciro byihariye, n’abanyeshuri 150 ba za kaminuza.

Photos:

MIGEPROF

[fluentform id="3"]