Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyamenyesheje abantu bose by’umwihariko aborozi bo mu karere ka Rubavu ko hagaragaye indwara y’uburenge mu Mirenge ya Kanama,Nyakiriba na Kanzenze.
Mu itangazo ryasohowe na RAB, kuwa 21 Ukwakira 2025, ivuga ko imenyesha abantu bose ,inzego z’ubuyobozi, n’iz’umutekano ko ingendo z’amatungo yibasirwa y’uburenge zirimo inka,ihene,intama n’ingurube , zahagaritswe ku mpamvu iyo ari yo yose.
Iki kigo kandi cyabujije icuruzwa rw’ibikomoka ku matungo (amata, inyama n’impu), muri iyi mirenge itatu.
Ni mu gihe abafite amatungo yagaragaje ubwo burwayi cyangwa abukekwaho kumenyesha abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge bororeramo ndetse agahita avanwa mu yandi.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Solange Uwituje, yasabye ko hashyirwaho ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’uburenge hakoreshejwe ubwogero burimo imiti yica virusi kandi hagakumirwa urujya n’uruza rw’ahantu hari amatungo arwaye.
Aborozi kandi basabwe kutazerereza amatungo no kuyagaburira mu rwuri kugira ngo hirindwe gukwirakwiza uburenge.
Mu rwego rwo kurushaho kongerera amatungo ubudahangarwa, RAB yatangaje ko inka zose zifite nibura amezi atandatu mu Karere ka Rubavu zigomba gukingirwa indwara y’Uburenge, urukingo rugatangwa buri mezi atandatu.
RAB yibukije kandi ko uzarenga ku mabwiriza yashyizweho azahanwa hakurikijwe ingingo ya 134 na 159 z’Itegeko No. 54/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara z’amatungo mu Rwanda.
Ikigo RAB cyasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’aborozi gukomeza gufatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba.
RAB yanasabye ko ahagaragaye uburenge hajyaho ubwogero burimo imiti yica virusi, hagakumirwa urujya n’uruza rw’abantu n’amatungo muri ibyo bice.
Aborozi kandi basabwe kutazerereza amatungo no kuyagaburira mu rwuri kugira ngo hirindwe gukwirakwiza uburenge.
Mu rwego rwo kurushaho kongerera amatungo ubudahangarwa, RAB yatangaje ko inka zose zifite nibura amezi atandatu mu Karere ka Rubavu zigomba gukingirwa indwara y’Uburenge, urukingo rugatangwa buri mezi atandatu.
RAB yibukije kandi ko uzarenga ku mabwiriza yashyizweho azahanwa hakurikijwe ingingo ya 134 na 159 z’Itegeko No. 54/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara z’amatungo mu Rwanda.
Ikigo RAB cyasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’aborozi gukomeza gufatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba, kugira ngo indwara y’uburenge idakwirakwira mu Karere kose ka Rubavu no mu bindi bice by’Igihugu.