sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yasuye Dr. Mugemana Charles urwaye

sangiza abandi

Abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports basuye umuganga w’iyi kipe, Dr. Mugemana Charles, urwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Ni igikorwa ikipe ya Rayon Sports yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 22 Ukwakira 2025, aho barikumwe n’umuhanzikazi Queen Cha akaba umukobwa wa Mugemana Charles urwaye.

Ubwo abagize Rayon Sports basuraga Mugemana aho arwariye mu bitaro bya CHUK, bamwifurizaga gukira vuba.

Mugemana Charles ni umuganga w’ikipe ya Rayon Sports guhera mu 1995, icyo gihe iyi kipe benshi bita ‘Gikundiro’ ikaba yarayoborwaga na Paul Ruhamyambuga ari na we wazanye Mugemana Charles nk’umuganga w’iyi kipe.

Ubunyabwuga ndetse n’umuhate uyu munyabigwi yakoranye akazi ke, byatumye agenerwa ishimwe ku munsi wa Rayon Day 2025, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugeneye umwambaro uriho izina rye riherekejwe n’ijambo umunyabigwi ndetse n’umubare 30 usobanuye imyaka amaze avura abakinnyi ba Rayon Sports.

Mu butumwa Rayon Sports, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yasabye abafana b’iyi kipe gusengera Dr. Mugemana Charles agakira vuba ndetse ababishoboye bakaba hafi umuryango we muri ibi bihe Dr. Mugemana arwaye.

Rayon Sports yasuye Dr. Mugemana Charles

Dr. Mugemana ni Umunyabigwi

Photos:

[fluentform id="3"]