Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea-Bissau, Festus Bizimana, yashyikirije Perezida Umaro Sissoco Embaló impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ni umuhango wabereye muri Perezidansi ya Guinea-Bissau, kuwa ,23 Ukwakira 2025.
Ambasaderi Bizimana yashyikirije Perezida Embaló ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Bizimana yavuze ko u Rwanda na Guinea-Bissau bifite amahirwe menshi yo gukorana mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asanzweho harimo amasezerano yo gukuraho visa n’amasezerano y’ubufatanye mu bukerarugendo.
Perezida Embaló yashimye umubano mwiza uri hagati ya Guinea-Bissau n’u Rwanda, anifuriza Ambasaderi Bizimana imirimo myiza no gusohoza neza inshingano ze.
Ambasaderi Festus Bizimana afite icyicaro i Dakar, muri Senegal, akaba ahagarariye u Rwanda muri Guinea-Bissau, Senegal, Mali, Gambia na Cape Verde.
U Rwanda na Guinea-Bissau byatangiye gushimangira umubano wabyo muri Werurwe 2022, ubwo Abaperezida b’ibihugu byombi bahuraga i Kigali.
Ibiganiro bagiranye byakurikiwe no gusinya amasezerano menshi y’ubufatanye, arimo ajyanye n’ubukungu n’ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo, ndetse n’Amasezerano yo gutangiza ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi (BASA), yasinywe mu kwezi kwa Nzeri 2022.
Guinea-Bissau iherereye ku nkombe z’iburengerazuba bwa Afurika,ikaba ihana imbibi na Senegal mu majyaruguru, Guinea-Conakry mu burasirazuba no mu majyepfo.
Ifite abaturage basaga miliyoni 2.2, ubukungu bwayo bukaba bushingiye cyane ku bworozi bw’amafi n’ubuhinzi bw’umuceri, n’amashaza.







