Isabukuru nziza ku mubyeyi, ku muntu ukunda Igihugu kandi akacyitangira. Uwo ni Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 68 y’amavuko.
Perezida Kagame, yabonye izuba tariki ya 23 Ukwakira 1957, avukira mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, mu yahoze ari Komini Tambwe, yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama.
Paul kagame yakuriye mu buhungiro muri Uganda, nyuma y’uko iwabo bari bamaze guhunga kubera itotezwa n’akarengane Abatutsi bahuraga na ko.
Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda, aho yize mu Ishuri ryisumbuye rya Makerere.
Nyuma y’amasomo muri iryo shuri yinjiye mu Ngabo za Uganda, UPDF, maze aba n’umujyanama wa hafi wa Yoweri Kaguta Museveni.
Paul Kagame n’abandi bantu batatu baje gushinga Ishyaka rya FPR mu 1980. Ryari rigamije gukuraho akarengane cyangwa ihohoterwa ryari riri gukorerwa Abanyarwanda.
Nyuma y’uko uwari uyoboye Ingabo z’u Rwanda, APR, Gisa Fred Rwigema yitabye Imana, Paul Kagame wari umusore muto, ukeneye kwiyubaka, yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ari kwiga ibijyanye n’igisikare, ajya kuyobora urugamba ndetse ni we wakomezanyije n’Ingabo za APR nk’umuyobozi wazo.
Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse we n’abo bari bafatanyije baza kubigeraho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyarimo ibikomere byinshi, imfubyi n’abapfakazi ndetse rwose cyarashegeshwe n’ingaruka zayo cyane ko yahitanye Abatutsi basaga miliyoni, abandi Banyarwanda benshi batatanira mu bihugu by’ibituranyi.
Ku wa 24 Werurwe 2000 ubwo Paul Kagame yagirwaga Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho, asimbuye Pasteur Bizimungu, igihugu cyatangiye kuzahuka, ishusho y’ubuzima itangira kugaragara.
Mu 2003 yaje gutorwa n’abaturage gukomeza izi nshingano na n’uyu munsi agifite ndetse yazuye u Rwanda, ubuzima bw’abarutuye buragaruka ndetse ibi bishimangirwa n’abarusura.
Perezida Kagame yakoze ibyo amahanga na n’uyu munsi atangarira. Birimo kongera kubanisha Abanyarwanda bari bashegeshwe n’ibikomere bya jenoside yaba imiryango y’abiciwe ababo ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside.
Ibyo birarenga, u Rwanda ubu ni kimwe mu bihugu bifite umutekano ndetse binawutanga hirya no hino ku Isi, aho ingabo zarwo zijya gutanga umusanzu mu kugarura amahoro.
U Rwanda rufite ibikorwaremezo birimo inyubako zigezweho, imihanda, amashuri, amavuriro ndetse n’imyidagaduro ntiyasigaye kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.
Ubu u Rwanda rurakataje mu iterambere, aho bitarenze mu 2029, buri Munyarwanda wese azaba agerwaho n’amazi meza, umuriro n’ibindi bimufasha mu iterambere.
Umugani wa wa muririmbyi, kuri ubu “u Rwanda ruratengamaye”, rwarenze kuba igihugu cya benecyo ndetse rufungurira amarembo amahanga yose nk’ahantu ho kuba kubera umutekano n’ituze ryarwo.














