sangiza abandi

Intumwa zaturutse mu Bwami bwa Eswatini zasuye Polisi y’u Rwanda

sangiza abandi

Itsinda ryaturutse mu Bwami bwa Eswatini riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri icyo gihugu, Gideon Mhlongo, ryasuye icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Iri tsinda riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwatangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025.

Ubwo iri tsinda ryasuraga icyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ryakiriwe na Komiseri w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ibikorwa n’Ituze rusange, CP George Rumanzi.

Uruzinduko rw’iri tsinda ryaturutse mu Bwami bwa Eswatini rugamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Mu biganiro byahuje impande zombi, hagarutswe ku buryo Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa ingamba zinoze mu guteza imbere umutekano wo mu muhanda, harimo igenzura ry’imikorere y’ibinyabiziga, gahunda yo gutanga impushya zo gutwara ku buryo bunoze, ndetse n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura no gukumira impanuka.

U Rwanda n’u Bwami bwa Eswatini bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, umutekano n’ubutabera.

Ibihugu byombi binahurira mu muryango wa Commonwealth, aho bisangiye ubunararibonye mu guteza imbere ubuyobozi bunoze n’iterambere ry’abaturage.

Photos:

[fluentform id="3"]