sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru y’amavuko nziza

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, ubwo yuzuzaga imyaka 68 y’amavuko.

Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “ Ku nshuti nyinsi cyane,abayobozi n’abandi banyifurije isabukuru . Sinabashije kumenya buri umwe ku giti cye gusa ndashaka kubashimira kubwo kunyifuriza isabukuru. Imana ibahe umugisha.”

Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.

Mu 1959, ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye muri muri Uganda.

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ariho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse baza kubigeraho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho, asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura ndetse mu 2003 aza gutorerwa n’abaturage gukomeza izi nshingano.

Photos:

[fluentform id="3"]