Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanutseho 1.9%, naho abafite imyaka yo gukora, (nukuvuga hejuru ya 16) bafite akazi bageze kuri 57%.
Iyi raporo y’ubushakashatsi igaragaza ishusho y’abafite akazi n’abashomeri mu byiciro bitandukanye mu Rwanda, mu gihembwe cya 3 cya 2025.
NISR igaragaza ko ubushomeri bwavuye kuri 15.3%, bwariho mu gihe nk’iki umwaka ushize wa 2024, buragabanuka bugera ku kigero cya 13.4% ni ukuvuga ko bwagabanutseho 1.9%.
Iyi raporo igaragaza ko ubushomeri bwiganje cyane mu rubyiruko kuko rwihariye 15.5%, bukagaragara cyane mu b’igitsina gore ndetse n’abatuye mu cyaro.
Imibare ya NISR kandi igaragaza ko abafite imyaka yo gukora, nibura guhera ku myaka 16, abangana na 57% bafite akazi. Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2024, aba bari kuri 54.3%, bigaragaza ubwiyongere bwa 2.7%.
Igipimo kiri hejuru mu bagabo bihariye 66% by’abafite akazi mu gihe 49.0 ari ab’igitsina gore.
Muri rusange, mu Rwanda, abantu bafite imyaka yo gukora bangana na miliyoni 8 n’igice, muri bo miliyoni 5 zirenga bangana na 65.8%, bari ku isoko ry’umurimo mu gihe abagera kuri miliyoni hafi 3, bangana na 34.2% batari ku isoko ry’umurimo.
Mu bari ku isoko ry’umurimo, abantu miliyoni hafi 5, bangana na 57% nibo bafite akazi, mu gihe abagera kuri 754,312 bangana na 13.4%, badafite akazi, barimo kugashaka kandi biteguye kugakora nk’uko NISR ibigaragaza.
Igaragaza kandi ko mu batari ku isoko ry’umurimo, 51.9% bakora ubuhinzi bw’amaramuko, mu gihe 48.1% ari abanyeshuri, abageze mu zabukuru, n’abafite ubumuga.
Abafite akazi biganje cyane mu gutanga serivisi, aho abakora muri iki cyiciro bagera kuri 44.9%, Ni mu gihe abagera kuri 35.1% bakora ubuhinzi naho 20% bagakora mu nganda.







