sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimye Ubutabera bw’Ubufaransa mu rubanza rwa Dr.Munyemana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yashimye ubutabera bw’Ubufaransa bwagumishijeho igifungo cy’imyaka 24 kuri Dr Sosthène Munyemana.

Ku munsi w’ejo tariki ya 23 kwakira 2025, nibwo rukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwa Sosthène Munyemana, rutegeka ko akomeza gufungwa imyaka 24 yari yarakatiwe mu 2023, nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyemana yahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibikorwa byo kuyitegura, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare , ubu ni mu karere ka Huye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje  ko yishimiye icyemezo cy’Ubutabera bwo mu Bufaransa bwanze ubujurire bwa Munyemana .

Ati “ Ndashimira Ubutabera bw’Ubufaransa ku mbaraga  bakoresheje ngo bahe ubutabera  Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , ku munsi w’ejo Urukiko rwa Rubanda rwa Paris , rwakatiye Dr Sosthène Munyemana igifungo cy’imyaka 24 muri gereza ahamywa ibyaha bya Jenosiw, ’ibyaha byibasira inyokomuntu, ibyaha bifitanye isano na Jenoside.”

Munyemana yari muganga w’indwara zo mu myanya myibarukiro y’abagore ku bitaro bya kaminuza (CHUB) i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Photos:

[fluentform id="3"]