sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye Abasenateri bashya gukora ibihuye n’ibyifuzo by’Abanyarwanda

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abasenateri batangiye manda ya kabiri n’abinjiye bashya muri Sena, gukora neza bagamije gutanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bafite.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri bashya barimo abo yashyizeho n’abandi batatu batowe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Perezida Kagame yatangiye ashimira aba basenateri bahawe inshingano barimo Uwizeyimana Evode, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Gasana Alfred, Frank Habineza, Nkubana Alphonse na Dr. Uwamariya Valentine.

Yakomeje avuga ko Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko Sena igira uruhare runini mu miyoborere y’igihugu.

Ati” Sena ituma inzego z’igihugu zibona aho zishyira imbaraga, kandi igakorana isuzuma rikenewe kugirango inzego zose zigume ku murongo.”

Perezida Kagame yasabye Abasenateri gukora ku buryo bahuza intego z’igihugu z’igihe kirekire n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Ati” Ni ugukora ku buryo ibyemezo bifatwa bijyana n’iby’Abanyarwanda bakeneye, kandi bigatanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bafite.

Urebye ibyo Abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane ndetse birenze amikoro yacu, ariko ibyo nabyo nibyo bitwibutsa ko no mu mikoro make tugomba kuyakoresha neza kugirango agere kubyo dushobora bishingiye kuri ibyo bike dufite.”

Perezida Kagame yavuze ko izi nshingano za Sena zitagomba kwirengagizwa ahubwo bikwiye gukoreshwa neza kugirango bigere ku Banyarwanda benshi uko bishoboka.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rudafite byinshi byo gusesagura, ariyo mpamvu ibihari bigomba gufatwa neza.

Ati” Abafite byinshi byo gusesagura bakora ibintu uko bishakiye kuko nta kibagoye kiba gihari, ariko kuri twe ibitugoye ni byinshi niyo mpamvu tugomba kubyifatamo neza.”

Yasabye Abasenateri gukora ibyihutirwa no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryabyo no guharanira ko bikorwa mu gihe gikwiriye.

Yabibukije ko politiki y’Igihugu iba iri mu nyandiko kandi igaragara neza, abasaba ko ibyiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa ntibihere mu nyandiko, ndetse ko abatuzuza neza inshingano zabo bagomba kubibazwa.

Ati” Abatujuje inshingano zabo bakwiye kubibazwa, ibisubizo bigatangwa, kugirango ubutaha amakosa aba yakozwe adasubiramo.”

Perezida Kagame yashoje yifuriza aba Basenateri barimo abari basanzwe muri Sena n’abashya binjiyemo gukora neza imirimo ijyanye n’inshingano barahiriye.

Photos:

Photos: RBA

[fluentform id="3"]