Imishinga y’urubyiruko 10 yahize iyindi mu irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’, rwahawe miliyoni 10 Frw buri umwe, nk’inkunga yo gutangiza no guteza imbere imishinga yabo y’ubuhinzi n’ubworozi.
Imali Agri Challenge ni gahunda ifasha urubyiruko kwihangira imirimo, binyuze mu gutanga ubumenyi ndetse n’inkunga y’amafaranga, kugira ngo ibitekerezo by’urubyiruko bibyazwemo imishinga ifatika y’ubuhinzi n’ubworozi.
Irushanwa ryasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira, ryari ryitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 200, aho imishinga 15 yari yarageze mu cyiciro cya nyuma yerekanywe imbere y’akanama nkemurampaka, maze hatoranywa 10 yahize izindi.
Aba batsinze ni Clementine Mukeshimana, David Tuyishime, Felice Karangwa, Lydia Murekatete, Yves Bernard Kabagamba, Shakira Uwineza, Grâce Niyonsaba, Trésor Gashonga Karimwabo, Hawa Niyigena, na Valens Ruhorimbere.
Abatsinze Bose hamwe bahawe miliyoni 100 zizagendana no guhabwa ubujyanama ndetse n’amahugurwa ku buhinzi n’Ubworozi (mentorship), mu gihe cy’amezi atandatu, hagamijwe kubafasha gushyira mu bikorwa no gukuza imishinga yabo mu buryo burambye.
Uyu mushinga wa Imali Agribusiness Challenge ushyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNDP) n’Ishami rya Loni ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO).
Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Christa Umuhoza, yavuze ko iri rushanwa ryagaragaje imbaraga n’ubushobozi by’urubyiruko mu guhanga ibisubizo.
Ati” Iyi gahunda itwibutsa ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu cyacu. Turashimira abitabiriye bose, harimo n’abasaga 200 batageze mu cyiciro cya nyuma ariko bagaragaje ibitekerezo byiza.”
Yakomeje avuga ko Imbuto Foundation izakomeza gufasha urubyiruko na nyuma y’iri rushanwa.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga muri MINAGRI Martine Nezerwa, yashimangiye ko ubuhinzi ari inkingi ikomeye mu bukungu bw’u Rwanda, kuko bugira uruhare rwa hejuru ya 25% mu musaruro mbumbe (GDP) kandi bukaba butanga akazi ku barenga 70% by’abaturage bo mu cyaro.
Yavuze ko hakiri icyuho gikomeye mu rubyiruko rukora ubuhinzi, kuko abahinzi barenga 70% bafite imyaka irenga 45, mu gihe urubyiruko rukora ubuhinzi tukiri kuri 20%.
Yongeyeho ko ibikorwa nk’iri rushanwa ari ingenzi kuko bifasha urubyiruko gutanga ibitekerezo bishobora guhindura ubuhinzi bwa kera bukarushaho kuba ubw’umwuga.















