Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus, yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yatangaje abitabye Imana ni abagabo babiri n’umugore umwe.
Yavuze ko bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo.
Yavuze ko iyo modoka yananiwe gukata ikoni riherereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya igwa munsi y’umuhanda.
Ati” Iyo mpanuka ikimara kuba, abagabo baniri bahise bitaba Imana, undi mugore umwe yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK, yacikanye akiri ku Kabaya”.
Meya akomeza avuga ko abazize impanuka ari Hagumimana Emmanuel w’imyaka 55, Kiribeti Jean Baptiste nawe w’imyaka 55 ndetse na Dusabimana Françoise w’Imyaka 47 y’amavuko.
Yongeraho ko icyenda bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi batandatu bakaba bari mu Bitaro bya Kabaya.
Imirambo ya ba Nyakwigendera iri mu Bitaro bya Kabaya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganishije umiryango y’abazize Impanuka ndetse n’abayikomerekeyemo.







