sangiza abandi

Pariki y’Akagera yashyizwe mu hantu 25 ho gusura ku Isi mu 2026

sangiza abandi

Parike y’Akagera, iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yashyizwe ku rutonde rw’ahantu 25 h’ingenzi ku Isi ho gusura mu mwaka wa 2026, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru National Geographic.

Iki kinyamakuru cyagaragaje Pariki y’Akagera nk’ahamwe mu hantu heza ho gusura, kiri mu bikomeye ku Isi mu makuru ajyanye n’ibidukikije, kikaba cyarashinzwe mu 1888 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pariki y’Akagera yakira ba mukerarugendo mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku Isi, baje kwihera ijisho inyamaswa zicumbikiwe muri iyi pariki zirimo Intare, Inzovu, Ingwe, Twiga, Ingona, Inkura, ubwoko burenga 500 bw’inyoni n’izindi nyinshi.

Iyi pariki kandi izwi nk’ahantu nyaburanga hakomeye mu kurengera inyamaswa zari ziri mu byago byo kuba zahunga cyangwa zikazimira burundu.

Ibi bishimangirwa no kuba u Rwanda rwaragaruye inyamanswa z’Inkura zari zarashize burundu muri Pariki y’Akagera mu 2007, maze u Rwanda rwongera kuzana izindi mu 2017, icyo gihe hazanywe inkura 18 z’umukara ziza kororoka ubu zimaze kuba 34.

Mu 2021 nabwo u Rwanda rwazanye inkura z’umweru 31 ndetse na zo zarorotse ubu zimaze kuba 41, muri Nyakanga u Rwanda rwarakiriye inkura 70 zavanywe muri Afurika y’Epfo, aho zaje mu byiciro bibiri zigahita zijyanwa muri iyi pariki.

Ibi byatumye Pariki y’Akagera kuva mu 2017, yuzuza umubare w’inyamaswa 5 nini (Big 5) zisurwa cyane na ba mukerarugendo, arizo; Inkura, Intare, Inzovu, Ingwe na Twiga.

National Geographic isobanura Akagera, yagaragaje ko kagizwe n’ishyamba ritoshye ry’icyatsi, ikagira imigezi irambuye, hakaba ahantu heza ku bakunzi b’inyamaswa bashaka gutembera ahantu hatari urujya n’uruza rw’abantu benshi.

Pariki y’Akagera isurwa n’abantu babarirwa mu 50,000 ku mwaka, nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, ikurikira muri Afurika y’Uburasirazuba, pariki ya Serengeti yo muri Tanzanira na Masai Mara yo muri Kenya.

Pariki y’Akagera yashinzwe bwa mbere mu 1934, igenda ihura n’ibibazo birimo ubujura bw’inyamanswa, kutitabwaho by’umwihariko nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo igihugu cyari mu bihe bikomeye.

Mu myaka 15 ishize, ikigo cya African Parks ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bafatanyije mu kongera kuzahura pariki y’Akagera.

Uretse kongera gusubukura ibikorwa bya pariki no kwakira ba mukerarugendo, Akagera yanateje imbere ibikorwa bitandukanye by’Uturere tuyikikije, harimo amahoteri, serivisi z’ubukerarugendo, n’izindi gahunda z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu mwaka wa 2024, Akagera yakiriye abasura basaga 56,000, barimo Abanyarwanda bagize 45%. Icyo gihe parike yinjije miliyoni 4.7 z’amadorari ya Amerika, ndetse bikaba byitezwe ko mu 2025 bizagera kuri miliyoni 4.9 z’amadorari ya Amerika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]