Umuyobozi w’Urwego Rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, ( Rwanda Premier League), Hadji Yusufu Mudaheranwa, yatangaje ko mu gihe amakipe yo muri Sudani azaba yiyongereye muri iyi Shampiyona, hakagira iyegukana igikombe izahabwa icyayo n’iyo mu Rwanda igahabwa icyayo.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro Ishyirahamwe ry’Umupia w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Rwanda Premier League bagiranye n’itangazamakuru, gisobanura byinshi ku makipe yo muri Sudani agiye gukina Shampiyona y’u Rwanda.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’uko FERWAFA yemereye aya makipe atatu yo muri Sudani kwinjira muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/2026, aya makipe akaba ari Al Merrikh S.C, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani.
Aya amakipe nubwo yemerewe ariko ntaratangira kuza gukina kuko hari ibyo agomba kubanza kuzuza birimo no kuba Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, izabyemerera FERWAFA.
Yusufu Mudaheranwa yasobanuye uko Shampiyona izaba imeza nyuma yo kongeramo aya makipe, haba ku bijyanye n’ingengabihe, ibihembo, no gukurikiza amabwiriza asanzwe agenga Shampiyona y’u Rwanda.
Yavuze ko mu gihe imwe muri aya makipe yakwegukana Shampiyona y’u Rwanda, bitayiha uburenganzira bwo kwegukana amafaranga agenerwa ikipe ya mbere nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ko izahabwa igikombe gusa.
Ati “Amafaranga y’ibihembo azatangwa, twayapangiye amakipe 16 yo mu Rwanda.”
Yavuze ko n’ubwo iyo kipe yahabwa igikombe, ariko ikipe yabaye iya mbere mu zo mu Rwanda (iyaje hafi) nayo izahabwa igikombe nk’ikipe ya mbere mu Rwanda. Ibi bivuze ko hashobora gutangwa ibikombe bibiri mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Yagize ati “Nihagira ikipe yo muri Sudani iba iya mbere, izatwara igikombe, iyabaye iya mbere mu zo mu Rwanda nayo izahabwa ikindi gikombe.”
Yavuze ko imikino imaze gukinwa, aya makipe azayikina nk’ibirarane kugeza igice cya mbere cya Shampiyona (1st Leg/Phase aller) kirangiye, igice cya kabiri kigakomeza uko bisanzwe .
Yavuze kandi ko bazakurikiza itegeko rirebana n’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga n’abenegihugu.
Ati “Abakinnyi b’Abanya-Sudani bazabarwa nk’abenegihugu, abatari abenegihugu bazafatwa nk’abanyamahanga. Itegeko ry’umubare ntarengwa w’abanyamahanga umunani muri Rwanda Premier League na bo rirabareba kandi bazarikurikiza.”
Aya makipe yasabye kuzitabira Shampiyona y’umwaka wa 2025/26. Ntarebwa n’andi marushanwa mato akinirwa mu Rwanda arimo igikombe cy’amahoro, igikombe cy’ubutwari n’ibindi.





