sangiza abandi

I Kigali hamurikiwe umushinga wo gusangiza Abanyarwanda ku iterambere ry’u Bushinwa

sangiza abandi

Startimes Rwanda yamuritse umushinga w’u Bushinwa ugamije gusangiza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ubumenyi ku buryo iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya cyateye imbere. Uyu mushinga witwa ‘The Glimpse of China in New Era’.

Ni umushinga mugari ushyirwa mu bikorwa binyuze mu kiganiro cya “The Glimpse of China in New Era,” kinyuzwa ku mashene ya StarTimes ariyo ST Zone na ST Novela E.

Icyo kiganiro kigamije cyane cyane gusangiza abaturage bo mu bihugu bya Afurika bikiri mu nzira y’amajyambere, uburyo u Bushinwa bwateye imbere mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, n’izindi nzego z’ubukungu n’imibereho myiza.

Uyu mushinga watangijwe bwa mbere mu mwaka wa 2018 na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, akaba ari ubwa mbere umuritswe ku mugaragaro hano mu Rwanda.

U Bushinwa bwatangiye urugendo rwo gutera imbere cyane nyuma ya revolusiyo yo mu 1949, ariko impinduka nyazo zigaragara mu bukungu zatangiye cyane kuva mu 1978, ubwo hatangizwaga politiki nshya yiswe “ivugurura no gufungura imiryango y’ubukungu”, (Reform and Opening Up).

Uyumuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Startimes, Lizzie LYU, avuga ko binyuze muri uyu mushinga haziyongera umubare w’Abashinwa n’ibikoresho bazana mu Rwanda, hagamijwe gukomeza gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere.

Ati” U Bushinwa n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza, niyo mpamvu twifuje gusangira ubumenyi n’u Rwanda kandi twizerako binyuze muri uyu mushinga hazaza Abashinwa benshi ndetse n’ibikoresho bizafasha mu kuzamura igihugu ku rwego rw’u Bushinwa.”

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri Startimes Rwanda, Rene Paluku, avuga ko u Bushinwa ari igihugu cyateye imbere mu nzego zose, ku buryo nk’abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda bashobora kubwigiraho nko gukora ubuhinzi bugezweho.

Ati” U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi, u Rwanda rero numva ari igihugu cyiza cyo kuba twakijyiraho ibijyanye n’ubuhinzi ndetse no mu bindi bice by’umwihariko nk’ubucuruzi muri rusanjye.”

Umuyobozi ushinzwe ibiganiro bya Startimes, Irakoze Benitha, avuga ko mu rwego rwo kugirango ibi biganiro bikurikirwe na benshi ndetse bumva ibivugwa, u Bushinwa bwatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw’Igishinwa hirya no hino mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda.

Avuga ko biteze ko mu bihe biri imbere, ibi biganiro bizashyirwa mu zindi ndimi zishobora kumvwa n’Abanyarwanda benshi, ndetse bigacishwa no ku mashene avuga Ikinyarwanda kuri StarTimes, nka ‘Ganza’.

Abanyarwanda bashishikarijwe gukurikirana iki kiganiro kizabafasha kunguka ubumenyi no kwigira kwiterambere ry’u Bushinwa, icyo basabwa ni ukuba bafite ‘Decoder’ ya Star Times ndetse bishyura ifatabuguzi rya buri kwezi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]