sangiza abandi

RCS yasobanuye iby’amasasu yumvikanye mu igororero rya Nyamasheke

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwavuze ko amasasu yumvikanye mu igororero rya Nyamasheke yari agamije guturisha abagororwa bashatse kwigomeka ku buyobozi bugenga igororero.

Ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira nibwo hamenyekanye ko mu igororero rya Nyamasheke , habaye kutumvikana hagati y’abagororwa,bigateza ukutumvikana.

Umunyamakuru Sam Kabera, yanditse ku rubuga rwa X avuga ko muri iryo gororero habayemo imyigaragambyo.

Ati Biravugwako mu Igororero rya Nyamasheke, habaye imyigaragambyo,aho hari umucungagereza uhakubitiwe bikomeye,ibi ngo byaturutse kuri  Diregiteri waje avuga ko aje kubara ariko abandi bakozi ba RCS, bakajya gusaka rwihishwa,isasu n’amabuye nibyo byiganje.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), kuri X, bwavuze ko amasasu yumvikanye yatewe n’uko hari abagororwa bashatse kwigomeka ku mategeko agenga igororero.

Bwagize buti “ Taliki 26 Ukwakira 2025, ku Igororero rya Nyamasheke harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda rito ry’Abagororwa  bashatse kwigomeka  ku mategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Igororero.”

Bakomeje bagira bati “ Kugeza ubu mu igororero ni amahoro  nta muntu wagize  ikibazo.

Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yatangaje ko abo bateje umutekano mucye ari  abagororwa ari batandatu.

Ati “Kugeza ubu abagororwa bakurikiranyweho iyo myitwarire mibi bagera kuri batandatu.”

Photos:

[fluentform id="3"]