Senateri Donatille Mukabalisa wari umaze imyaka irenga 20 akorera Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yitabye Imana, azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, aho yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal. Rwemejwe kandi na Sena y’u Rwanda mu Itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane ndetse inihanganisha umuryango we.
Mukabalisa Donatille yari Umusenateri kuva mu 2024, avuye ku kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuva mu mwaka wa 2013.
Dore iby’ingenzi ku buzima bwe.
Donatille Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 30 Nyakanga 1960. Yabaye umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakoreye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), nyuma akorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) imyaka 16.
Mu mwaka wa 2000, ni bwo Donatille Mukabalisa yinjiye muri politiki. Yavuze ko ubuzima yabayemo mu gihugu cyarangwagamo ihungabana rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu bwamuteye gufata icyemezo cyo kurwanya akarengane.
Yinjiye mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (Parti Libéral – PL), ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991 ndetse kugeza ubu akaba yari ariyoboye.
Mu matora y’abadepite yo mu Ukwakira 2003, yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, aho yakoze izo nshingano muri manda yo kuva mu 2003 kugeza mu 2008.
Nyuma yaho mu 2011 kugeza mu 2013 yabaye Umusenateri.
Nyuma y’amatora y’abadepite yo mu 2013, yongeye gutorerwa kuba Umudepite, ndetse anatorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite, nubwo ishyaka rye ryari rifite imyanya mike mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yayoboye uyu Mutwe w’Abadepite kugeza mu 2024 agizwe Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko.










