sangiza abandi

Umwana wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga yitabye Imana

sangiza abandi

Umukobwa wari usigaye w’Umwami Yuhi V Musinga, witwa Spéciose Mukabayojo, yitabye Imana ku myaka 93 y’amavuko, azize uburwayi.

Mukabayojo yaguye mu gihugu cya Kenya, aho yari amaze igihe kinini atuye.

Mukabayojo yari umwana w’umwami Yuhi V Musinga, wimye ingoma mu mwaka w’1896/97 kugeza mu 1931, agakomoka ku mwami Kigeli IV Rwabugiri n’umugore we Kanjogera.

Umwami Musinga yagiye ku ngoma asimbuye mwene se, Mibambwe IV Rutarindwa, nyuma y’ikiswe “coup d’état yo ku Rucunshu” yabaye mu mpera z’umwaka wa 1896.

Umwami Musinga yategetse u Rwanda mu bihe bikomeye ubwo igihugu cy’u Rwanda cyatangiraga kwinjirwa n’Abakoroni ndetse ntiyabanye neza nabo kuko atumvaga impinduka mu miyoborere ndetse n’imigenzo ya Gikirisitu.

Tariki ya 12 Ugushyingo 1931, Umwami Musinga yambuwe ingoma, acibwa mu gihugu n’Ababiligi, ajyana n’abakobwa be barimo Spéciose Mukabayojo.

Umwami Musinga yatanze tariki ya 13 Mutarama 1944, aho yaciriwe i Moba mu cyahoze cyitwa Congo Belge, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakobwa b’umwami Musinga baje guhunguka, umwami Rudahigwa amaze kujya ku ngoma, nuko Spéciose Mukabayojo ashakana n’Umutware Bideri mu bukwe bwabereye i Nyaza mu Rukari.

Spéciose Mukabayojo yavaga indi imwe na Mutara III Rudahigwa wabaye umwami kugeza atanze mu 1959 na Kigeli V Ndahindurwa akaba ari nawe wabaye umwami wa nyuma w’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

  1. Ntabwo umwami yahunze baramwirukanye bamucira i Cyangugu nyuma abanyarwanda bakomeje kumuyoboka bajya kumucira imoba