Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko kugirango igihugu cyangwa ikigo gitere imbere, gikenera kubanza kwigira, kwishyira hamwe no kugendera mu murongo unoze, mbere yo kujya mu bufatanye mpuzamahanga.
Ni ibyo yagarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari yiswe ‘Future Investment Initiative (FII9)’ iri kuba ku nshuro ya 9, i Riyadh, muri Arabie Saoudite.
Perezida Kagame mu ijambo rye yagaragaje ko nubwo havugwa gukorana kurana n’abandi ku rwego mpuzamahanga, ariko intangiriro ari ukuba ukora neza haba nk’igihugu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi.
Ati” Twavuze ibijyanye no gukorana, ubufatanye, gukorana n’abandi, ariko icy’ingenzi gikwiye kuba uburyo ukora neza iby’ibyo ugiye gukora, yaba ari ubucuruzi cyangwa igihugu.“
Asobanura aya magambo yatanze urugero rw’Igihugu cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati” Igihugu cyari cyarazimiye, cyarasenyutse burundu. Twebwe twari twarokotse aya makuba twagombaga gufata icyemezo: ese twemere kugendana n’ibyasenyutse dushirw burundu? Cyangwa dukora ibituma tubaho bundi bushya, hanyuma dushyikire abandi ku Isi?”
Perezida Kagame avuga mu myaka 30 u Rwanda rwize gufata inshingano zarwo no kubazwa ibyo rurebwa nabyo, ndetse no kugenzura ibiva mu rugendo igihugu cyatangiye.
Akomeza avuga ko u Rwanda rutibagirwa gukorana n’abandi ku Isi yose ndetse rwateguriye ikibuga abanyamahanga ngo baze gukora ishoramari mu bucuruzi n’izindi nzego nyinshi.
Perezida Kagame yashimangiye ko ubufatanye bw’ukuri bugomba kugirira akamaro ibihugu byose kandi bugashingira ku mbaraga z’igihugu, kuko iyo igihugu kigejeje ku bintu byiza imbere, kiba gifite amahirwe yo gukorana n’abandi ku rwego rw’ubucuruzi, ndetse kikaba umufatanyabikorwa ufite agaciro.
Yashimangiye ko n’u Rwanda, rwatangiye rwiteza imbere mbere y’uko rujya mu bufatanye ku rwego mpuzamahanga.








