sangiza abandi

Ingo ibihumbi 50 zigiye guhabwa ibikoresho byo guteka bidahumanya ikirere

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bwa Arabia Saudite batangije umushinga ugamije kugeza ku baturage ibikoresho byo gutekesha gaze (LPG), nk’uburyo bwo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere.

Uyu mushinga, uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na sosiyete ya Forward7, binyuze muri gahunda ya Middle East Green Initiative, uzamara umwaka n’amezi atandatu, ukazafasha ingo zisaga ibihumbi 50 mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, uyu mushinga uzatangirira mu Mujyi wa Kigali, ugere no mu turere twa Musanze, Muhanga, Rwamagana na Huye, aho uzashyirwa mu bikorwa na sosiyete Bboxx.

Uretse kugeza ibikoresho ku miryango ifite ubushobozi buke, iyi gahunda izanagabanya ikoreshwa ry’ibicanwa biva ku biti n’ibindi bimera nk’amakara n’inkwi, byakunze kugira ingaruka mbi ku bidukikije no ku buzima bw’abaturage.

Ati “Ibi bikoresho bizatangwa ku giciro gito, bikazafasha imiryango myinshi kuva ku bicanwa bihumanya ikirere no kwinjira mu bukungu bushingiye ku ngufu zisukuye.” 

MINIFRA ivuga ko ibikoresho bizahabwa abaturage, bizaba bigizwe n’ishyiga rifite aho gutekera habiri, icupa rya gaze ry’ibiro 12, ndetse n’ikoranabuhanga ryemerera uyihawe kwishyura gaze gahoro gahoro (pay-as-you-go).

Uretse gufasha imiryango, uyu mushinga uzanafasha u Rwanda kubona inyungu zituruka ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere (carbon credits), amafaranga azavamo akaba azashorwa mu yindi mishinga y’ingufu zisukuye.

Kuva muri Gashyantare 2025, mu turere twa Rwamagana na Musanze, ingo zirenga ibihumbi bitandatu (6,000) zimaze kubona ibikoresho byo gutekesha bikoresha ingufu zidahumanya.

Photos:

[fluentform id="3"]