sangiza abandi

Igihe cyapfuye ubusa musiragira mu mashyamba ya Congo mugisige inyuma – Minisitiri Habimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abahoze ari abarwayi ba FDRL batashye mu Rwanda, kuzirikana ko ubumwe n’ubudaherwanwa by’Abanyarwanda ari umusingi w’ibyubatswe byose badakwiye gutatira.

Ni ubutumwa yatanze mu muhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abantu 143 bagize icyiciro cya 75 cy’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Umuhango wo kubasubiza mu buzima busanzwe wabaye ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu Kigo cya Mutobo kiri mu Karere ka Musanze, aho bari bamaze amezi arenga atatu bahabwa amasomoy’ubumwe n’ubudaheranwa.

Minisitiri Habimana yabasabye kutazatatira ihame ry’ubumwe n’budaheranwa by’Abanyarwanda no kudakoma mu nkokora intambwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera.

Ati “Turabasaba kuzirikana ko ubumwe n’ubudaherwanwa byacu nk’Abanyarwanda ari umusingi w’ibyubatswe byose, kubitatira ni ikizira. Ndabasaba kwirinda icyaricyo cyose cyakongera kubasubiza mu bibi nk’ibyo mwahozemo, mugafatanya n’abandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yabibukije ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubaha Perezida Paul Kagame buharanira ubumwe, buhamagarira Abanyarwanda gutaha ndetse budahwema kubakira, kabone n’ubwo baba bavuye mu mitwe yitwaje intwaro.

Yabashimiye kuba ibyo barabyumvise vuba ndetse ko bishimishije kuba barafashe umwanzuro wo kurambika intwaro hasi bakagaruka mu rwababyaye kongera kurwubaka.

Ati “Ni nayo mpamvu ngirango nshimire abantu bose bumvise uwo muhamagaro bagafata umwanzuro wo kureka gutema ishami bicayeho.”

Yabasabye kuzagaragaza ko amahugurwa bahawe muri iki kigo yabafashije guhinduka mu bitekerezo ndetse no myumvire, abasaba kubikoresha mu guharanira intego yo gusigasira umutekano w’igihugu.

Ati “Mufatanye n’abandi Banyarwanda musanze kugirango dukomeze kubaka umutekano uhamye ndetse dukumira ibyaribyo byose byawuhungabanya.”

Minisitiri Habimana yababwiye ko ari igihe cyiza cyo kwiteza imbere bakoresheje ubumenyi bahawe muri aya mahugurwa.

Ati “Ubu mutangiye urugendo rwo kwiteza imbere. Igihe cyapfuye ubusa musiragira mu mashyamba ya RDC mu mitwe yitwaje intwaro nka FDRL mugisige inyuma.”

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (EDRC), ifasha aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bataha mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa abasubiza mu buzima busanzwe, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza umwaka wose, n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025, EDRC iraherekeza abasezerewe ibageze mu turere batahamo bafashwe gusubizwa mu buzima busanzwe.

Kuva mu 2001, iyi komisiyo imaze gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagera ku 12,602, bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Photos:

[fluentform id="3"]